Golf: Ambasaderi Bill Kayonga yacyeje Nsanzuwera wegukanye SportsBiz Championship ahigitse ibihangange

Umuyobozi wa Rwanda Golf Union, Amb. Bill Kayonga yacyeje Nsanzuwera Celestin wegukanye irushanwa rya SportsBiz Golf Africa Championship ryabera i Kigali ahigitse ibihangange ku mugabane w’Afurika.

Nsanzuwera akimara kwinjiza agapira ka nyuma yahise asanganirwa n'abafana
Nsanzuwera akimara kwinjiza agapira ka nyuma yahise asanganirwa n’abafana

Irushanwa SportsBiz Golf Africa Championship, ni irushanwa ryahujwe n’amarushanwa asanzwe ya “Sunshine Tour- East African Swing” asanzwe aba agahuza ibihugu n’abakinnyi bakina Golf muri Afurika y’Epfo n’Iburasirazuba ku nshuro yaryo ya gatanu, aho kuri iyi nshuro iri rushanwa ryatewe inkunga na SportsBiz Africa mu rwego rwo kwitegura Inama y’ubucuruzi na Siporo “SportsBiz Africa forum” izabera mu Rwanda i Kigali kuva tariki ya 9 kugeza tariki ya 10 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.

Celestin asinya kuri sheke yari amaze guhabwa
Celestin asinya kuri sheke yari amaze guhabwa

Ubwo umukinnyi w’Umunyarwanda Nsanzuwera Celestin yari amaze kwegukana iri rushanwa ahigitse ibihangange birimo n’Umunya Afurika y’ Epfo ’Haydn Porteous’ umaze kwegukana inshuro 2 irushanwa mpuzamanga rya DP World Tour champion, umuyobozi wa Rwanda Golf Union Amb. Bill Kayonga yavuze ko bishimye ndetse ko biteye n’ishema kubona Umunyarwanda yegukanye irushanwa rya SportsBiz Golf Africa Championship.

Ati: “ Turishimye kuba Umunyarwanda ari we wegukanye iri rushanwa, bivuze ikintu kinini kuri Golf yo mu Rwanda kandi si ubwa mbere Celestin yegukana amarushanwa nk’aya yahuje ibihugu bitandukanye kuko iyi ni inshuro ya kabiri ikaba ishuro ya gatatu yegukanye iri rushanwa muri ’Sunshine Tour - East African Swing’, mu nshuro eshanu rimaze gukinwa. Rero turamwishimiye kuba irushanwa ryarabereye hano mu Rwanda rikegukanwa n’Umunyarwanda”

Amb. Kayonga yakomeje avuga ko kwitwara neza kwa Nsanzuwera bikomeje kumugira umukinnyi mwiza muri uyu mukino ndetse ko asigaye yitabira imikino mpuzamahanga.

Ati “ Kwitwara neza kwa Celestin birimo biramufasha kwitabira n’andi marushanwa mpuzamanga nkaho akubutse muri Afurika y’Epfo ndetse ubu agiye kwerekeza muri Uganda aho azava asubira muri Afurika y’ Epfo kandi azakomeza gufashwa kuko ayo mahirwe arayafite, afite ikinyabupfura kandi aracyari muto kuburyo dufite ikizere yuko azaba ambasaderi w’umukino wa Golf mu Rwanda.

Nsanzuwera Celestin yegukanye irushanwa rya SportsBiz Golf Africa Championship ryari rimaze iminsi 3 ribera kuri Kigali Golf Resort & Villas aho yayoboye iri rushanwa kuva ku munsi wa mbere kujyeza risoje.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 120 bakina umukino wa Golf nk’ababigize umwuga baturutse mu bihugu 16, aho ryitabiriwe kandi n’ibihangange muri uyu mukino, biyobowe n’umunya afurika y’ Epfo “Haydn Porteous “ umaze kwegukana inshuro 2 irushanwa mpuzamanga rya DP World Tour champion, ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye muri uyu mukino bavuye mu bihugu bitandukanye birimo nibyo mu karere.

Nsanzuwera Celestin nyuma yo kwegukana SportsBiz Golf Africa Championship yahawe igikombe na sheke y’ibihumbi bitanu by’Amadolari.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka