Itsinda Kassav ryiteguye gususurutsa abitabiriye Kwita Izina
Itsinda ryamamaye ku Isi mu njyana ya Zouk, Kassav, ritegerejwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20, binyuze mu gitaramo cyiswe Conservation Gala Dinner gitegerejwe kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Center.

Uretse iki gitaramo, iri tsinda ryamenyekanye cyane mu myaka ya 1979 riraza no kuririmba mu birori byo Kwita Izina biri kubera mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, aho riza gususurutsa abarimo Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva ndetse n’abashyitsi batandukanye bitabiriye ibi birori bikomeye byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Kassav yaherukaga mu Rwanda mu 2020 mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Centre, ubwo yafatanyaga na Christopher mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin, cyabaye ku wa 15 Gashyantare 2020 ndetse cyitabirwa na Madamu Jeannette Kagame.
Icyo gihe kubera ubwitabire bwari bwinshi, bakoze ibitaramo bibiri bikurikiranye aho icya kabiri cyabaye ku wa 16 Gashyantare 2020, bitewe n’uko benshi bari baguze amatike babuze uko binjira mu gitaramo cya mbere.
Iri tsinda kandi ntabwo ari ubwa mbere ryari ritaramiye mu Rwanda kuko mu 2010, ryitabiriye iserukiramuco rya FESPAD mu gitaramo cyagombaga kurisoza.
Amateka ya Kassav
Itsinda rya Kassav ryatangirijwe i Guadeloupe mu gace ka Caraïbes mu Bufaransa mu Ugushyingo 1979, rifite abanyamuryango b’Imena barimo Jean-Philippe Marthély, Jacob Desvarieux, Jocelyne Béroard, Pierre-Edouard Décimus, Jean-Claude Naimro, Fredéric Caracas na Claude Vamur.
Kassav izwi cyane mu ndirimbo bise ’Ou Lé’ ndetse n’izindi zakunzwe zirimo nka ’Kolé Séré’, ’Rété’ ’Sye bwa’ ’Solei’, ’Sé dam bonjou’, ’Wép wép’ n’izindi.
Kassav yashyize hanze Album zirenga 10 aho mu 1979 basohoye Album yabo ya mbere bise Love and kadance, 1980 basohoye ’Lagué mwen’, 1981 basohora ’Kassav n°3, 1982’, 1995 basohora ’Difé’ n’izindi bagiye bakora mu buryo bwa live.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|