Umusirikare udafite ubuzima bwiza ntashobora kurinda Igihugu - Maj Gen Nyakarundi
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare ba Brigade ya 503 ya RDF ibarizwa muri Diviziyo ya Kabiri, mu rugendo rwari rugamije imyitozo rureshya n’ibilometero 26 mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, abibutsa ko umusirikare udafite ubuzima bwiza, adashobora kurinda neza ubusugire bw’Igihugu.

Iyi myitozo yakozwe mu rwego rwo gukurikiza inama n’amabwiriza by’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, udahwema gusaba ko buri gihe abasirikare ba RDF bagomba kwitabira kujya bakora imyitozo ngororamubiri, ibafasha kugira ubuzima buzira umuze.
Urugendo rw’ibilometero 26 aba basirikare bakoze, rwatangiriye mu kigo cya gisirikare cya Kinigi, runyura mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Kinigi, ku biro by’Umurenge wa Musanze, rukomereza no kuri INES-Ruhengeri, rusozwa basubira mu nzira banyuze.
Maj Gen Vincent Nyakarundi, ubwo yaganiraga n’aba basirikare ba Brigade ya 503, yavuze ko umusirikare udafite ubuzima bwiza, adashobora kurinda neza ubusugire bw’Igihugu, yongeraho ko intege nke z’umubiri zituma ntacyo wakwigezaho, bitari mu guhora witeguriye urugamba gusa, ahubwo binagira ingaruka mbi ku buzima muri rusange.

Yakomeje ashimangira ko kuba umusirikare wa RDF, bisaba gushyira mu bikorwa ibyo usabwa gukora kandi ugaharanira gukomeza kugira ubuzima bwiza igihe cyose, ndetse ukirinda ibyago byo kuba umutwaro kuri bagenzi bawe musangiye ubutumwa.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|