Uko kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba byabafashije kubungabunga amazi no kongera umusaruro
Gukoresha uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba mu Ntara y’Iburasirazuba, byahinduye ubuzima bw’abahinzi n’ubuhinzi muri rusange binyuze mu gufasha abahinzi guhangana n’amapfa, bitewe no kongera kubona umusaruro mwinshi.

N’ubwo iyi Ntara izwi nk’isoko y’ibiribwa mu Rwanda, igihe kinini ubuhinzi bwayo cyane cyane ubw’imboga n’imbuto, bwari bushingiye ku mvura, bigatuma amazi y’ibiyaga n’imigezi mu Turere atabyazwa umusaruro mu bikorwa by’ubuhinzi.
Urugero rw’i Nasho
Binyuze mu mushinga w’umuherwe akaba n’umushoramari ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Howard G. Buffett, mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, hatangijwe uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba bukorerwa ku buso bungana na hegitari 1173, zatunganyijwe zuhirwa n’imashini 63 zigenda zizenguruka zuhira ibigori n’ibishyimbo, hakoreshejwe amazi y’ikiyaga cya Nasho.
Ibi byari nk’inzozi ku baturage bahatuye, kuko nubwo benshi bafite ubutaka bwera hafi y’amazi, kubona uburyo bwo kubyaza ayo mazi umusaruro byari bihenze kandi bikabavuna. Byatumaga benshi bahitamo gutegereza imvura n’ubwo itariyizewe, bikabaviramo kubona umusaruro muke.
Ni igikorwa cyahinduriye ubuzima abagore b’i Nasho
Joan Asiimwe, umuyobozi w’ikigo Nasho HASS Organic Ltd, yavuze ko ubutaka bungana na hegitari 28 bari bafite ku nkengero z’ikiyaga nta musaruro uhagije ba,kuragamo bitewe n’uko kuva mu 1994 batashoboraga kubyaza umusaruro amazi yacyo.
Mu 2024, ubwo abahinzi bagezwagaho umushinga uteza imbere uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba (SAIP-SSIT), aba bagore batandatu barimo urubyiruko n’abakuze, bishyize hamwe bahawe inkunga ya Miliyoni 126Frw, bishakamo izindi zirenga 31Frw bahawe nk’inguzanyo na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

Ubu bamaze gutera ibiti by’avoka 5,200 ku buso bwa hegitari 10, bizatangira kwera mu myaka itatu, buri giti kikazajya gitanga nibura ibiro 30 inshuro ebyiri mu mwaka.
Asiimwe yagize ati “Ni ishoramari rihenze, ariko rizatuma ubutaka bwacu bukora neza ubu no mu bihe bizaza. Abaguzi batangiye kutwegera mbere y’uko ibiti byera.”
Ni uburyo bubafasha gufata no kubika nibura metero kibe 960, zikoreshwa mu mirima mishya y’avoka, asigara agakoreshwa n’umuryango mugari mu bikorwa by’iterambere, nko kubaka ivuriro rya Rwabubare.
Asiimwe avuga ko yifuza kuzaba ‘Buffett w’i Nasho’, bitewe n’uko ashaka kugera ku rwego rwo gukoresha imashini nini zo kuhira, akanubaka ikigo gifasha abana bato b’abahinzi, aho bashobora kwitabwaho mu gihe ababyeyi babo bari mu mirimo yo kuhira.
Asiimwe yatangiye no gusangiza abaturanyi be ubumenyi bwo kubyaza umusaruro amazi abegereye, ku buryo hari abo byatangiye kubyarira inyungu binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi batangiye gukora.
Nyagatare nabo barabyinira ku rukoma
Diogene Kimenyi, ni umuyobozi wa Elim Plus Farm i Nyagatare, avuga ko bagize igihombo kinini mu myaka yashize, bagiye baterwa no kutagira amazi yo gukoresha mu mirima yabo mu gihe cy’izuba, ariko ubu ngo bageze ku musaruro ushimishije w’imyembe nyuma yo kubona ibikoresho byo kuhira byatanzwe na SAIP.
Yagize ati “Ubu igiti kimwe cy’umwembe gitanga hagati y’ibiro 200 na 250, ugereranyije n’ibiri hagati ya 50 na 80 twabonaga mbere.”

Kimenyi avuga ko ubuhinzi bwabo bwiyongereye ku buryo bashobora gusarura Toni 128 z’imyembe mu gihembwe cyose, bakabona inyungu bakuye ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Abacuruzi nk’umukecuru Jane Mutoni wo ku isoko rya Nyagatare, bavuga ko igiciro ku kilo cy’imyembe kigeze kuri 2,000Frw, ugereranyije na 4,000Frw mu mujyi wa Kigali, kandi ngo bizakomeza kugabanuka uko umusaruro wiyongera.
I Kayonza bahinduye uburyo n’imyumvire y’uko bahingagamo mbere
Emmanuel Mupenzi, ni umuhinzi w’ibitunguru, amacunga n’imikindo mu Murenge wa Gahini, avuga ko yari yaracitse intege mu buhinzi bitewe n’ibikoresho by’amashanyarazi byamuhendaga, yongera kugarura icyizere ubwo yahabwaga inkunga ya SAIP yo gutangira gukoresha ku buso bungana na hegitari 3, kuri ubu akaba ageze kuri hegitari 7.
Yagize ati “Ntitugishishikarira imvura gusa. Ubu turifuza ko hagira igihe cy’izuba kirekire kuko dufite imashini zitwuhirira zikoreshwa n’imirasire y’izuba.”
Umushinga wa SAIP wabaye igisubizo
Umushinga SAIP I (2018–2023) na SAIP II (2024–2026), uterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze muri GAFSP, utegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB). Kuva watangira umaze gufasha abahinzi 3,369.
Ku rundi ruhande ariko ngo hari abahinzi batarabona ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho, n’ubwo hari inkunga ya Leta.

Umuyobozi wa BIEC Ltd, Alphonse Sirumwe, avuga ko we yashyizeho uburyo bwo kuhirira abantu ibihingwa ku kiguzi cya 20,000Frw ku munsi cyangwa 360,000Frw ku kwezi.
Ati “Ubu twahawe inkunga yo kugura imashini 27, kandi turashaka kongera ibikoresho kugira ngo tugere kuri benshi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ibikorwa bya SAIP bizatuma abahinzi bashobora gutera imyaka mu bihembwe byose, hatitawe ku bihe by’impeshyi byabakomereraga.
Hari bamwe mu bahinzi bo muri iyo Ntara bavuga ko mbere yo gutangira gukora ubuhinzi bifashishije kuhira, bashoboraga kubonaga umusaruro ungana na toni 300 z’ibishyimbo kuri hegitari, ariko uyu munsi bakaba basigaye bahabona nibura toni 6, ku buryo hari abo byafashije kugura impapuro mpeshamwenda za BNR binyuze mu nyungu basigaye babona.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|