Haracyakenewe gushora imari mu buryo bufatika mu by’indege muri Afurika - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame atangiza inama ya cyenda Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’, ibera muri Kigali Convention Center, yavuze ko hagikenewe gushora imari mu buryo bufatika mu nzego zijyanye n’iby’indege ku Mugabane wa Afurika.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama ku by'Indege
Ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama ku by’Indege

PerezidaKagame yagaragaje ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’umugabane w’Afurika.

Yungamo ko ikirere cya Afurika kigomba gufungurwa kugira ngo gikore neza mu nyungu z’abaturage, ubucuruzi ndetse n’ubukungu muri rusange.

Yagize ati “Inyungu zituruka ku bukerarugendo hagati y’ibihugu bya Afurika ni 15% gusa. Kuki? Ni uko ingendo zo mu kirere zihenda cyane. Ntabwo turabona amasezerano n’ibikorwa remezo byorohereza umugenzi kuva i Dakar ajya i Kigali atabimazemo iminsi itatu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite munsi ya 5% by’ingendo z’indege ku rwego rw’Isi, ariko uru rwego ruri kugaragaza umuvuduko w’iterambere kuko ibyifuzo by’ingendo bigenda byiyongera.

Umukuru w’Igihugu avuga ko kugira ngo ikirere cya Afurika kibashe gukoreshwa, ari uko buri wese adakwiye kuba nyamwigendaho, ahubwo hagomba ubufatanye muri byose. Gusa yanagaragaje ko byose bizagerwaho haba ibibuga by’indege n’ingendo zo mu kirere bisaba kwiyubaka, mu bijyanye n’ubukungu, gushora imari mu bikorwa remezo no kwitabira cyane gukoresha ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yanagarutse ku bikorwa biri gukorwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gukuraho imbogamizi, ndetse bagakora imishinga izabyara inyungu, harimo n’uburyo bwo kugenzura ingendo zo mu kirere hifashishijwe ibyogajuru, bikazagera ku mugabane wose bityo bigafasha mu iteramvere haba mu by’umutekano no mu mikorere.

Ati “Mu mwaka wa 2044, biteganyijwe ko ingendo zizikuba kabiri, tugomba kuzaba twiteguye, dufite ikirere gitekanye kandi gikora neza, ndetse n’ikirere cya Afurika cyihariye, cyunze ubumwe koko”.

Perezida Kagame yanagarutse ku gikorwa cyo kumurika ‘drones’ zitwara abantu mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rwishimiye kugira uruhare mu gutangiza drones zitwara abantu, ndetse ko biteguye gufatanya mu iterambere ry’iri koranabuhanga.

Drones zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.

Perezida Kagame yanashimye umushinga wa Zipline Rwanda, agaragaza ko mu myaka nka 10 ishize, u Rwanda rwatangiye kohereza amaraso mu bice bitandukanye by’Igihugu bikaba byaragize akamaro kanini ko kwita ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi w’Inama ya Africa Aviation Summit, Alan Peaford, yashimiye u Rwanda kuba rwakiriye iyi nama, anagaragaza ko yitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika barimo Abaminisitiri 9, n’abayobozi bakuru b’indege za gisivili 30, bikaba ari ubwitabire budasanzwe.

Alan yabwiye abitabiriye iyi nama ko bakwiriye gukorera hamwe ndetse bafite ubushake bwo gutsinda imbogamizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere kugira ngo zikemuke.

Gusa yabibukije ko kudahuza ibihugu bya Afurika mu ngendo, n’imikorere itanoze neza, ndetse no gutinda kwakira amabwiriza mpuzamahanga bitera Afurika gusubira inyuma.

Ikindi yibanzeho nuko urubyiruko rwakwitabwaho atari mu byo gutwara indege gusa ahubwo rugahabwa amahugurwa muri uru rwego ndetse n’amahirwe atuma rwibona mu bikorwa bitandukanye.

Iyi nama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’ izamara iminsi ibiri, yitabiriwe n’abamurika bagera ku 120 n’abahagarariye kompanyi z’indege zisaga 90, hazaganirwa ku ngamba zijyanye no guhuza ingendo, ibikorwaremezo, amategeko ndetse no guteza imbere abakozi bakora muri uru rwego.

Ifite Insanganyamatsiko igira iti “Gukorera hamwe mu gufungura amahirwe y’iterambere rya Afurika : Ni gute Afurika yakubaka urwego rw’indege rurambye?”

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka