Kwita izina umwana si umuhango gusa ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo - Dr. Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko kwita umwana izina atari umuhango gusa ahubwo ari n’ikimenyetso cy’urukundo, kwiyemeza n’icyizere bikorerwa mu muryango.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 40 bari mu miryango 15, waberaga mu Karere ka Musanze ku nshuro yawo ya 20.
Mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari mu rwego rw’ubukerarugendo, bahuriye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi muri uwo muhango umaze kumenyerwa ku ruhando mpuzamahanga, Dr. Nsengiyuma, yabanje gushimira abaturiye pariki z’Igihugu ku ruhare bagira mu kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko abaturiye iy’Ibirunga kuko ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu kubungabunga ibidukikije birimo n’ingagi.
Akomoza ku muhango wo Kwita Izina, Dr. Nsengiyumva yashimiye abashitsi bise amazina abana b’ingagi, ababwira ko mu muco nyarwanda kwita izina atari umuhango gusa.
Yagize ati “Mu muco Nyarwanda kwita izina umwana ntabwo ari umuhango gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo, kwiyemeza n’icyizere bikorerwa mu miryango n’inshuti bagirana isezerano ryo kuzafasha ahazaza h’uwo mwana. Uyu munsi twakomereje uwo muhango muri uwo mujyo, twita amazina abana b’ingagi 40 turi kumwe n’ibihumbi by’inshuti baturutse hirya no hino ku Isi.”

Yanabibukije ko mbere amateka y’ingangi mu Rwanda atigeze arangwa n’ibirori nk’uko bigenda muri iyi minsi, kuko umubare wazo wari waragabanutse bitewe n’uko amahirwe yo kubaho kwazo yari make, ariko biyunze mu kwiyemeza kwa Leta y’u Rwanda, ubwitange abashinzwe kurengera no kwita ku binyabuzima hamwe n’abaturage byatumye zongera kugira icyizere cyo kubaho, ku buryo uyu munsi mu Rwanda habarirwa izirenga 600.
Ati “Uko ingagi ziyongera biradusaba kwagura aho ziba, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kwagura pariki y’Ibirunga ku kigero hafi cya 25%, mu rwego rwo kugira ngo ikiragano cy’ahazaza cyazo kizagire mu rugo hatekanye. Uku kwiyemeza kuzanahindura ubuzima bw’abahaturiye.”
Minisitiri w’Intebe yanasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi, kuko zifatiye runini igihugu.
Yagize ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese. Ni muri urwo rwego hari gahunda yo kwagura pariki y’Ibirunga, tubashishikariza kugira uruhare muri iyo gahunda kuko izafasha ingagi zacu gukomeza kubaho neza mu buryo burambye. Duharanire kandi gukomeza kwakira neza abasura pariki yacu, kuko nabyo bigira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere ubukerarugendo muri rusange."

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yavuze ko kuva gahunda yo gusarangaya inyungu zivuye mu bukerarugendo mu myaka 20 ishize yatangira, byahinduye ubuzima bw’abaturiye pariki.
Ati “10% by’umusaruro wa pariki bijya mu mishinga y’abaturage baturiye pariki z’Igihugu. Kugeza ubu iyi mishinga ifite agaciro ka Miliyari 18Frw, yazanye amashuri, amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo. Ibi bikorwa bigabanya amakimbirane hagati y’abantu n’inyamaswa, bikagaragaza isano riri hagati y’ubukerarugendo n’iterambere ry’abaturage.”
Kuva umuhango wo kwita abana b’ingagi izina watangizwa mu 2005, abagera kuri 400 ni bo bamaze kwitwa amazina mu myaka 20 ishize.
Muri 2024, abasura pariki y’ibirunga biyongereyeho 10.7% mu gihe amafaranga yaturutse mu bukerarugendo muri rusange yiyongereyeho 8.5%, ariko by’umwihariko 27% yinjijwe aturutse mu bukerarungendo bw’igagi.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|