Umunyeshuri si uwa mwarimu gusa, hakenewe ubufatanye - Minisitiri Dr Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Dr Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo, bityo ntibaharire inshingano abarimu zo kubigisha bonyine, bityo abanyeshuri bazabashe gutsinda neza.

Minisitiri Dr Nsengimana yasabye ababyeyi gufasha abarimu mu gukurikirana abana ku ishuri
Minisitiri Dr Nsengimana yasabye ababyeyi gufasha abarimu mu gukurikirana abana ku ishuri

Minisitiri Nsengimana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025, ubwo mu Gihugu hose hatangizwaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

Minisitiri Nsengimana uyu mwaka yawutangirije kuri Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yatanze ubutumwa ku babyeyi ndetse no ku barezi hamwe n’abanyeshuri, abasaba ubufatanye kugira ngo imyigire y’abanyeshuri igerweho uko bikwiriye.

Yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza kugira ngo bazarusheho gutsinda, anibutsa ababyeyi gufatanya n’abarezi gutanga uburezi bufite ireme ariko hatibagiwe n’uburere bw’ababyeyi, kuko byombi byuzuzanya.

Ati “Hakenewe ubufatanye bw’abarezi n’ababyeyi mu gihembwe cya mbere kugira ngo bakomeze bazamure ireme ry’uburezi, ndetse no mu bindi bihembwe byose”.

Ubutumwa yahaye abanyeshuri, yababwiye ko bagomba kwiga bagamije kugira ubumenyi bukwiriye, ndetse ko abatarabashije gukora neza ngo batsinde badakwiriye kugira impungenge, ahubwo ko bakwiriye kurushaho kwiga cyane bakazatsinda umwaka utaha.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kugira ngo abanyeshuri batsinde neza, ababyeyi na bo babigiramo uruhare kandi runini.

Ati “Ababyeyi dusangiye kurera, turarerera Igihugu, icyo twababwira ni uko abana banyu basubiye mu ishuri, amashuri ariteguye kubafasha ariko ntibihagije kubafasha bonyine, n’uruhare rw’ababyeyi rurakenewe kugira ngo bamenye uko abana babo bakora, ndetse ni ngombwa ko ababyeyi bamenya uko abana babo bifata ku ishuri”.

Yasabye kandi ababyeyi gukomeza gukurikirana abana bakajya kubasura ku mashuri, ndetse bakabaza n’icyo bashobora kubafasha kugira ngo bige neza ndetse bakore n’ibyo amashuri abasaba, kugira ngo bizafashe abana gutsinda neza.

Abanyeshuri basabwe gukora cyane kugira ngo bazatsinde neza
Abanyeshuri basabwe gukora cyane kugira ngo bazatsinde neza

Ku ruhande rw’abarezi bo bavuga ko biteguye guhita batangira kwigisha amasomo, kuko ingengabihe y’igihe amashuri azatangirira bayimenyeshwejwe hakiri kare.

Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza witwa Ganza Daniel Fabrice, yavuze ko atangiranye umwaka ingamba zo gukomeza kwiga cyane akazatsinda ibizamini bya Leta neza.

Ati “Mu rugo baramfasha, mama akunda kugenzura ko nandika note zose mu makayi kandi agakunda kunsubirishamo amasomo ankomerera cyane, afatanyije na Papa. Icyo ngiye gukora nuko nzirinda kurangara mu ishuri, kugira ngo nzatsinde neza.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka