Golf: Irushanwa ritegura inama ya Siporo n’ubucuruzi ryatangiye gukinwa

Ku bufatanye na Sunshine Africa Development Tour, SportsBiz Africa yateguye irushanwa rya Golf ryiswe SportsBiz Africa Golf Championship riteguza inama y’ubucuruzi na Siporo “SportsBiz Africa forum” izabera i Kigali.

Ni irushanwa mpuzamahanga ryatangiye kuri uyu wa gatatu taliki 3 Nzeri kuri Kigali Golf Resort & Villas, aho binyuze muri Sunshine “Development Tour” irushanwa risanzwe rihuza abakinnyi ba Golf muri afurika y’amajyepfo n’iburasirazuba ku nshuro yaryo ya gatanu, ryahuje abakinnyi 120 bakina umukino wa Golf nk’ababigize umwuga baturutse mu bihugu 16 bitandukanye aho rizabafasha no kuzamura amanota ku rutonde mpuzamahanga.

Ni irushanwa ryateguwe ndetse rihuzwa n’inama y’ubucuruzi na Siporo “SportsBiz Africa forum” izabera mu Rwanda i Kigali kuva taliki ya 9 kujyeza taliki ya 10 Nzeri 2025 muri Kigali Convention Centre. Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’ibihangange muri uyu mukino, biyobowe n’umunya afurika yepfo “Haydn Porteous “ umaze kwegukana inshuro 2 irushanwa mpuzamanga rya DP World Tour champion, ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye muri uyu mukino bavuye mu bihugu bitandukanye birimo nibyo mu karere.

Iri rushanwa, ryatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Nzeri rikazageza taliki ya 5 Nzeri kuri Kigali Golf Resort & Villas, mbere ho iminsi micye ngo inama ya “SportsBiz Africa forum” itangire.

Ni irushanwa kandi ryashyizwe ku ngengabihe y’amarushanwa asanzwe ya Sunshine Development Tour – East Africa Swing, aho biteganyijwe ko hazanatangwamo asaga miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ibihembo by’abatsinze.

Umunyarwanda Nsanzuwera Celestin wasoje umunsi wa mbere ayoboye abandi.
Umunyarwanda Nsanzuwera Celestin wasoje umunsi wa mbere ayoboye abandi.

Nsanzuwera Celestin umunyarwanda wasoje umunsi wa mbere ayoboye, avugako gukinira murugo byamufashije cyane ndetse akomoza no kunama y’ubucuruzi na siporo nibyo abona yafasha muruganda rwa siporo.

“kujyeza ubu ninjye uyiboye nubwo irushanwa aribwo rigitangira gusa mfite ikizere ko ngomba gukomeza kwitwara neza kuko ndi murugo”

Celestin akomeza avuga ko siporo n’ubucuruzi bikwiye kudasigana aho isi igeze.

Ati “Aho isi igeze cyane mu isi ya siporo, ubucuruzi na siporo birajyana, urugero nkatwe iyo twagiye gukina imikino mpuzamahanga, hari amakompanyi adutera inkunga maze natwe tukayamamaza ku myenda twambaye bityo bikagufasha kwitegura neza kubijyanye n’ubushobozi ndetse ukagira nicyo winjiza bitavuye mu gukina gusa”

Usibye Haydn Porteous ukomoka muri afurika yepfo wegukanye DP World Tour champion inshuro 2, Celestin Nsanzuwera ukomoka mu Rwanda wegukanye Johnnie Walker Classic i Diani muri Kenya, Njoroge Kibugu ukomoka muri Kenya wegukanye ishuro 2 SunDev Tour uyu mwaka, ni abandi bakinnyi nabo bo kwitega.

Si abagabo gusa bahanzwe amaso muri iri rushanwa kuko n’umunyafurikayepfokazi Ivanna Samu, umunyakenyakazi Naomi Wafula, umugandekazi Irene Nakalembe ndetse n’umunyarwandakaz ukiri muto Noeline Narubega nabo baritezwe cyane muri iri rushanwa.

Zimwe mu ntego ziri rushanwa ni uguhuza abakinnyi bakomeye muri uyu mukino no kuzamura u rwego rwabo ku rwego mpuzamahanga, ndetse no kugaragaza u Rwanda nk’igicumbi cyo kwakiriramo imikino mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka