Basketball: Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona
Ikipe ya REG women Basketball Club yegukanye shampiyona ya basketball mu Rwanda 2025 nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Kepler WBBC.

Ni shampiyona yashyizweho akadomo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu muri Petit Stade Iremera aho ikipe ya REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 54 kuri 51 bituma yuzuza imikino 4 kuri 3 bihwanye n’imikino 7 bagombaga gukina ya kamarampaka (Playoffs-Best Of Seven Series)
Ni shampiyona yatinze kurangira ugereranyije na basaza babo ahanini bitewe nuko ikipe y’igihugu y’abagore yitabiriye imikino ya Afurika ya Afro Basket 2025 muri Nyakanga ndetse naho igarukiye habaho guhangana gukomeye hagati yaya makipe yombi kuko byasabye umukino wa karindwi ngo bakiranuke.

Ni igikombe cya kabiri ki kurikiranya ikipe ya REG WBBC itwaye, kikaba n’igikombe cya kane muri rusange imaze kwegukana kuva yashingwa muri 2021 Ubwo yari imaze kwihuza na Ubumwe Women Basketball club.
Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Kepler WBBC yari igeze ku mukino wa nyuma muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda kuva yashingwa muri 2023.
Muri uyu mukino, ikipe ya REG BBC yegukanye agace ka mbere ku manota 14 ku 10 ya Kepler, agace ka kabiri kegukanwa na KEPLER WBBC ku manota 15 kuri 13 ya REG maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 27 ya REG ku manota 25 ya KEPLER.
Ubwo bavaga kuruhuka, ikipe ya Kepler yahise yegukana agace ka gatatu ku manota 12 kuri 8 ya REG aha ikinyuranyo cyari kimaze kugabanuka ndetse ikipe ya Kepler yongeye kuyobora umukino.
Mu gace kanyuma, ikipe ya Kepler WBBC yakozemo amakosa menshi maze REG yegukana aka gace ku manota 19 kuri 14 ya KEPLER bingana n’amanota 54 kuri 51 y’igiteranyo muri Rusange.

Umunya Malikazi Maiga Kadidia niwe wabaye umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino ya Kamarampaka (Playoffs)
Umunyarwandakazi Uwimpuhwe Henriette niwe wabaye umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi kuko yatsinze amanota 476 muri uyu mwaka.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|