#WCQ2026: Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wa Zimbabwe

Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Zimbabwe n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa cyenda zuzuye.

Uyu musore ntabwo azakina uyu mukino w’umunsi wa munani uzakinirwa kuri Orlando Stadium muri Afurika kuko ubwo Amavubi yatsindwaga na Nigeria igitego 1-0 tariki 6 Nzeri 2025, yabonye ikarita y’umuhondo yari ibaye iya kabiri mu gihe itegeko rivuga ko iyo ubonye amakarita abiri muri iyi mikino, usiba umukino ukurikira.

Iyi kariya ya kabiri yari abonye yiyongereye ku yo yari yabonye mu myaka ibiri ishize, ubwo tarki 21 Ugushyingo 2023, yatsindiraga Afurika y’Epfo kuri stade Mpuzamahanga ya Huye 2-0, ku munsi wa mbere w’iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Nshuti Innocent yanatsinzemo igitego.

Ibi bivuze ko Biramahire Abeddy wanakoreye mu ikipe ya mbere uyu munsi, ku ijanisha ryo hejuru ariwe ushobora kuzabanza mu kibuga nkuko byanemejwe n’umutoza wungirije Eric Nshimiyimana.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka