Intara y’i Burasirazuba yihariye ibikombe bya FIFA TDS 2026(Amafoto)

Amakipe ya Kayonza Modern mu bahungu na Center for Champions mu bakobwa zegukanye irushanwa rya FIFA TDS rigamije kuzamura zitsindiye PSG Academy na Petit Séminaire Baptiste ku mukino wa nyuma.

Kayonza Modern yegukanye igikombe mu bahungu
Kayonza Modern yegukanye igikombe mu bahungu

Aya marushanwa yatangirijwe mu Karere ka Huye muri Werurwe 2026, ari gusorezwa mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu n’ejo ku Cyumweru aho uyu munsi hasojwe icyiciro cy’abatarengeje imyaka 14 mu bahungu n’abakobwa.

Mu bahungu, ikipe ya Kayonza Modern yegukanye igikombe itsindiye PSG Academy ku mukino wa nyuma ibitego 4-3. Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye Kayonza Modern itsinze ibitego 2-1, ariko mu gice cya kabiri amakipe agera aho anganya 3-3 gusa iyi kipe ibona igitego cya kane cyayifashije gutwara igikombe.

Mu bakobwa batarengeje inyaka 14, ikipe ya Center for Champions yo mu Karere ka Rwamagana niyo yegukanye igikombe itsindiye Petit Séminaire Baptiste ku mukino wa nyuma ibitego 3-1 aho ibi byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino. Buri kipe yose yatwaye igikombe yanahwe sheki ya miliyoni imwe n’igice cy’amafaranga y’u Rwanda.

Center for Champions yegukanye igikombe mu bakobwa
Center for Champions yegukanye igikombe mu bakobwa

Kuri iki Cyumweru, harakinwa imikino ya nyuma mu batarengeje imyaka 14, aho mu bahungu Mahembe FTC yasezereye Tony FA muri 1/2 izakina na FC Bayern AC Rwanda Saa Sita n’Igice mu gihe mu bakobwa Saa Yine za mu gitondo PSG Academy izaba yabanje gukina na APE Rugunga, imikino yose izabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Aya marushanwa yitabiriwe n’amakipe 54 mu byiciro bine aribyo imyaka 14 na 16 mu bakobwa ndetse n’imyaka 14 na 16 mu bahungu. Muri aya makipe harimo 12 y’abatarengeje imyaka 14 mu bakobwa ma 13 mu bahungu, amakipe 13 y’abakobwa mu batarengeje imyaka 16 na 16 mu bahungu.

Ikipe yatwaye igikombe yahawe sheki ya miliyoni imwe n'igice y'amafaranga y'u Rwanda
Ikipe yatwaye igikombe yahawe sheki ya miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka