Kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nta ngaruka bizagira ku bwikorezi - MINICOM

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, nibwo binyuze mu itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byavuguruwe, bikaba byatangiye gukurikizwa uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06h00), bikazongera kuvugururwa mu gihe cy’amezi abiri.

Kuzamuka kw'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli nta ngaruka bizagira ku bwikorezi
Kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nta ngaruka bizagira ku bwikorezi

Ibiciro bishya bigaragaza ko igiciro cya lisansi cyabaye 1,862Frw kuri litiro, ivuye kuri 1,803Frw, naho mazutu ikaba yageze kuri 1,808Frw, ivuye kuri 1,757Frw.

Ibi bivuze ko igiciro cya lisansi cyiyongereyeho amafaranga 59Frw kuri litiro mu gihe mazutu yiyongereyeho 51Frw kuri litiro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, nta ngaruka zidasanzwe rizagira ku biciro ku bindi bikorwa bifitanye isano n’ubwikorezi.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri Antony Kajangwe, avuga ko kuba ibiciro bitarazamutse ku kigero kinini cyane, nta ngaruka bizagira ku bindi biciro byari bisanzwe.

Ati “Ayo mafaranga iyo uyagereranyije n’ibicuruzwa cyangwa ajya mu bikomoka kuri peteroli, bijya mu modoka zikora ibijyanye n’ubwikorezi, usanga atari amafaranga yagira impinduka nini cyane ku biciro bitandukanye, yaba ubwikorezi bw’ibicuruzwa cyangwa ubw’abantu, nta mpinduka nini yagakwiye kugaragara.”

Arongera ati “Ntanze nk’urugero umuceri uva mu bice by’Uburengerazuba nka Rusizi n’ahandi, amafaranga yawo yaba 40Frw ku kilo, ntabwo duteganya ko habaho impinduka nini cyane yo kwiyongera. Naho mu bwikorezi hagati ya Musanze na Kigali cyangwa n’ahandi hava ibicuruzwa hatandukanye, akenshi ni amafaranga hagati ya 25Frw na 29Frw ku kilo. Na hano turateganya ko izamuka ku biciro ritari rikwiye kugira ingaruka nini cyane ku biciro bisanzwe.”

Ubuyobozi bwa MINICOM bugaragaza ko iyo ugereranyije n’uko ibiciro bihagaze ku rwego mpuzamahanga n’iby’u Rwanda, usanga mu Rwanda bikiri hasi cyane ugereranyije n’ahandi kuko bo lisansi yazamutse ku kigero cya 4%, mu gihe Mazutu iri hafi ku kigero cya 12%.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore, avuga ko kuba batangaza ibiciro bishya buri nyuma y’amezi abiri biterwa n’uko umwanya uba uri hagati y’igihe baba baratumije ibicuruzwa no kuba bibagezeho bitwara ayo mezi.

Ati “Mu mezi abiri ashize nibwo aho peteroli ituruka mu Burasirazuba bwo hagati, hari intambara yagize ingaruka ku izamuka rya peteroli muri icyo gihe. Izo ngaruka zikaba ari zo zagize uruhare cyane mu izamuka ry’ibiciro twabonye rya 3%, nubwo tutaryita rinini cyane ariko ni izamuka, bikaba aribyo byatumye bitugeraho natwe.”

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, Leta yashyize imbaraga mu kongera ibigega kugira ngo igihe habayeho ibitateganyijwe mu ngendo zo kuyizana naho bituruka, bizajye bifasha mu kuziba icyo cyuho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka