Abafungiye Jenoside bitegura gutaha baganirijwe kuri ‘Ndi Umunyarwanda’
Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2024, abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye kurangiza ibihano byabo, bari mu mahugurwa mu Igororero rya Nyamasheke ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, bahawe ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’, basobanurirwa ko mbere y’umwaduko w’abazungu Abanyarwanda bari basangiye byose birimo Igihugu, umuco, ururimi, imyizerere, indangagaciro zirimo ubumwe bwigaragarizaga mu gusabana, gushyingirana, kugabirana n’ibindi.

Mu kiganiro bahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club, Julienne Uwacu, yagaragaje ko ubwo bumwe bw’Abanyarwanda bwaje gutatirwa, abakoloni bacamo Abanyarwanda ibice, maze ubutegetsi bwasimbuye ubukoloni bukomereza muri uwo murongo, himakazwa ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko n’uturere, ndetse ivangura rigera no mu madini, bitera ubuhunzi, urugomo n’ubwicanyi bwa hato na hato, bwasojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwacu yababwiye kandi ko Ndi Umunyarwanda igamije gutanga umwanya wo kuganira ku bibazo by’Abanyarwanda, bakabishakira umuti, kandi ko igamije guca ibitanya Abanyarwanda bihimbano, ikaba icyomoro n’urubuga rufasha abana kutikorera umuzigo w’amateka y’ababyeyi babo batagizemo uruhare.
Yakomeje asobanura ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Igihugu bwashyize imbere kubakira ku bumwe bw’abana b’u Rwanda, aboneraho gusobanura ko Ndi Umunyarwanda ifasha kumva ko ntawe ufite Ubunyarwanda buruta ubw’undi, abasaba kutazaba intandaro y’icyahungabanya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Mizero Iréné, ufite ababyeyi bombi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhanywa ku bikomere byabasigiye n’uburyo Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yamufashe nk’abandi bana, akishyurirwa amashuri kugera kuri kaminuza, kandi yasoza akabona n’akazi ntawe umuvanguye. Asoza ashimira Ndi Umunyarwanda, kuko yamufashije, ubu akaba yariteje imbere, kugeza n’aho yagizwe Umurinzi w’igihango.
Bamwe mu bagororwa bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko Ndi Umunyarwanda yabafashije guhindura imyumvire, kuko bumvaga ubu batakibarizwa mu muryango Nyarwanda.

Uwitwa Gakwerere Alexis witabiriye aya mahugurwa aturutse mu Igororero rya Bugesera, yagize ati “Ndi Umunyarwanda yamfashije kumva ko ndi Umunyarwanda mbere ya byose, kuko mbere numvaga naravanywe mu muryango Nyarwanda nkumva ntari kimwe n’abandi kubera gufungwa. Numvise ko nanjye mfite agaciro niyemeza guhinduka."
Yakomeje agira ati "Niyemeje kuzabwiza umuryango wanjye ukuri, kuko Ndi Umunyarwanda yamfashije gusobanukirwa uruhare nagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo natangiye no kuwuganiriza.”
Ngoboka Jean waturutse mu Igororero rya Ngoma, we yagize ati “Ndi Umunyarwanda yamfashije kwiyumvamo Ubunyarwanda, nkaba numva nzafatanya n’abandi kubaka Igihugu. Nzajya nkangurira abandi kwiyumvamo Ubunyarwanda aho kwiyumvamo amoko, uturere n’ibindi, kandi numva ningera mu muryango bizamfasha kwiyubaka.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NI UMUGISHA KURI NDI UMUNYARWANDA YADUHIMNDURIYE BYISHI NTA WUAKISHA UNDI,