Volleyball: Umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi yatangaje urutonde rw’abakinnyi bazerekeza mu Misiri

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Nzeri, umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi Ntawangundi Dominique yatangaje urutonde nta kuka rw’abakinnyi azajyana mu gikombe cy’afurika.

Abahagarariye igihugu umwaka ushize batarengeje imyaka 18 nibo biganje mu batarengeje imyaka 20
Abahagarariye igihugu umwaka ushize batarengeje imyaka 18 nibo biganje mu batarengeje imyaka 20

Ni ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 aho bazitabira imikino y’igikombe cy’Afurika (CAVB 2025 African Nations U-20 Championship) izabera i Cairo ho mu gihugu cya Misiri kuva taliki ya 11 kujyeza taliki ya 21 Nzeri 2025.

Ni urutonde rw’abakinnyi 12 baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye aho bari basanzwe bakina amarushanwa ahuza amashuri cyane ayisumbuye.

Iyi kipe y’igihugu y’ingimbi yamaze gutangira umwiherero ndetse ikaba ikomeje n’imyitozo aho ndetse imaze iminsi ikina imikino ya gicuti itandukanye n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere yo yitegura umwaka utaha w’imikino.

Dore abakinnyi bari mu mwiherero: MUGISHA Moses (Gisagara Academy) MUGISHA Ganza Josue (GSOB), MPAMBARA Pacifique (Umutara Polytechnic), MUPENDA Nshuti Christian (College Christ Roi), MUNYINYA Mugisha (Rusumo High School), KAYIRANGA Tristan (College Christ Roi), GANZA NOLAN Enzo (NYANZA TSS), NTAYOMBA IGABE GUERVY (GSOB), SHARITA Saidi (G.S ST JOSEPH KABGAYI), MANZI Kevin (Nyanza TSS) BUTERA AIME CHRIS (GISAGARA Academy) KANEZA Hugo Denzel (APE RUGUNGA)

Umutoza Ntawangundi Dominique azungirizwa na Niyonkuru Yves usanzwe utoza Groupe Scholaire officiel de Butare, Rwamahungu Richard ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ndetse n’umuganga Umulisa Henriette.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’ingimbi izahaguruka i kigali taliki ya 10 Nzeri 2025 yerekeze i Cairo mu Misiri ahazabera iyi mikino y’igikombe cy’Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka