Ese waba wabonye ubwirakabiri bw’ukwezi?
Mu ijoro ryo kuri iyi tariki ya 7 - 8 Nzeri 2025, abatuye hirya no hino muri Afurika, u Burayi, Aziya na Australiya, batangajwe no kubona ubwirakabiri bw’ukwezi bwuzuye (total lunar eclipse).

Icyo gihe ukwezi kuba kwanyuze inyuma y’Isi kugakingirizwa na yo, bityo urumuri ruva ku zuba ntirugere ku kwezi nk’uko bikwiye, bigatuma kwaka ibice, kukagera igihe guhinduka umutuku ndetse hari n’ubwo kuba umukara kubera ko hari imirasire y’izuba iba igera ku kwezi ivuye ku Isi.
Uko gutukura ni ho haturutse iryo zina ry’ubwirakabiri bw’ukwezi kw’amaraso (Blood moon eclipse).

Ibyo nubwo bidakunze kubaho, biba igihe Isi n’ukwezi biri ku murongo umwe cyangwa igihe byegeranye cyane ariko Isi ikaba ari yo iri hagati.
Ubwirakabiri bwuzuye bw’ukwezi bushobora kugaragara mu kirere kuva ku minota runaka kugera ku masaha hafi abiri. Igihe bumara gihindagurika bitewe n’aho Isi, Izuba n’ukwezi bigeze.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|