BK yizihije Kwita Izina yiyemeza kurengera ibidukikije n’abaturage

Banki ya Kigali (BK) yishimiye kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, mu birori byo Kwita Izina ku nshuro ya 20, byabereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho abana 40 b’ingagi bitiwe amazina, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025.

Kuva Kwita Izina byatangira mu 2005, byabaye ikimenyetso cy’urugendo rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije. Mu myaka 20 ishize, ibi birori byavuye ku muco gakondo biba urubuga mpuzamahanga rwo kugaragaza ubuyobozi bw’u Rwanda mu kurengera ingagi zo mu Birunga zikiri mu kaga ko gukendera, guteza imbere ubukerarugendo burambye n’imibereho y’abaturage.

Uyu mwaka, ibi birori byerekanye imyaka ibiri y’intsinzi n’ibihe by’ingenzi byashyize u Rwanda mu b’imbere, mu bikorwa byo kurengera ibinyabuzima.

Banki ya Kigali, ni umufatanyabikorwa wishimira gutera inkunga iki gikorwa, bijyanye n’ibyo yiyemeje byo kurengera ibidukikije no kuba Banki y’Abanyarwanda ndetse no gushyigikira iterambere ry’Igihugu, biciye muri gahunda ya ‘Nanjye ni BK’.

Ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse n’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, BK itera inkunga imishinga yo gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, kurinda amashyamba no gushakira amahirwe yo kwiteza imbere abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, nk’uko bigarukwaho na Dr. Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali.

Agira ati “Muri Banki ya Kigali, twemera ko kurinda umutungo w’u Rwanda ari ugusigasira ejo hazaza harwo. Inkunga dutanga mu Kwita Izina, igaragaza ukwiyemeza kwacu mu kurengera ibidukikije, guteza imbere abaturage n’ishema ry’Igihugu”.

Mu myaka 20 ishize, Kwita Izina byagaragaje:

• Intsinzi mu kurengera ibidukikije, aho umubare w’ingagi zo mu misozi ukomeje kwiyongera.

• Iterambere rishingiye ku bukerarugendo, bituma u Rwanda ruza ku isonga mu bukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

• Iterambere ry’abaturage, kwizera ko kurengera ibidukikije bigira uruhare mu iterambere ry’abaturiye Pariki.

Banki ya Kigali ni yo banki nini y’ubucuruzi mu Rwanda, ikaba yarashinzwe mu 1966, ubu ifite abakiriya barenga Miliyoni imwe biciye mu mashami yayo menshi ndetse no mu ikoranabuhanga. BK yiyemeje guteza imbere ubukungu biciye mu guha abantu ku giti cyabo, ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) n’amakompanyi serivisi z’imari zigezweho, ikaba ikomeje kuba umufatanyabikorwa wizewe mu rugendo rw’u Rwanda rugana aheza kurushaho.

BK yakomeje kwegukana ibihembo bitandukanye, harimo nk’icyo kuba Banki Nziza kurusha izindi mu Rwanda yahawe na Euromoney Awards for Excellence (2021, 2024, 2025), ndetse na Global Finance Magazine muri 2025, ihawe ku nshuro ya gatanu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka