#RPL: Itike ya macye yagizwe ibihumbi 5 Frw Kiyovu Sports yakira Rayon Sports

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026 uzayihuza na Kiyovu aho itike ya macye ari ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose.

Ibi biciro cy’uyu mukino uzakinwa ku wa 13 Nzeri 2025, saa kumi nebyiri n’igice z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium bigaragaza ko uzifuza kwicara ahasanzwe azishyura ibihumbi 5 Frw, ahatwikiye aha mbere akishyura ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw ku muntu uzicara mu cyiciro cya kabiri cy’imyanya y’icyubahiro(VIP) ndetse n’ibihumbi 50 Frw ku muntu uzifuza kwicara mu cyiciro cya mbere cy’imyanya y’icyuhiro(VVIP).

Ntabwo ari kenshi uzasanga ahadatwikikiriye mu Rwanda hishyuzwa amafaranga ibihumbi bitanu ahasigaye hose ku mikino itari iya APR FC na Rayon Sports nabwo zihuriye ubwazo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka