
Wari umukino w’umunsi wa karindwi muri iyi mikino, watangiye ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba, umutoza Adel Amrouche atangirana Ntwari Fiacre mu izamu, Manzi Thierry, Kavita Phanuel na Mutsinzi Ange nka ba myugariro batatu, Claude Niyomugabo na Fitina Omborenga bakina imbande z’ibumoso n’iburyo zose, Djihad Bizimama, Ally Enzo na Mugisha Bonheur Casemiro hagati naho Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bashaka ibitego.
Nigeria yatangiye ishyira igitutu ku ikipe y’u Rwanda ari nako ishaka igitego bitayikundiye mu gice cya mbere kuko cyarangiye ari 0-0, gusa ku munota wa gatanu rutahizamu Victor Osimhen yatsinze igitego umusifuzi akavuga ko yaraririye. Uyu mugabo ku munota wa 35 yahise ava mu kibuga nyuma yo kugira imvune asimburwa na Cyriel.

Nigeria yasoje igice cya mbere iteye amashoti atandatu yarimo atatu agana mu izamu rya Ntwari Fiacre wakoze akazi gakomeye cyane mu mukino wose akuramo imwe mu mipira ikomeye. Amavubi yatangiye Amavubi ahindura uburyo bw’imikino aho yakuyemo Fitina Omborenga agashyiramo Kwizera Jojea byari bivuze, ba myugariro bagiye kuba bane bisanzwe, batatu hagati n’abandi batatu imbere.

Ikipe y’Igihugu ya Niheria nayo yasimbuje ikuramo Frank Onyeka ishyiramo Emmanuel Arokodare wahise anatsinda igitego ku munota wa 50 nyuma y’umupira Bruno Onyemaechi yari yinjiranye anyuze ibumoso, akawugarura mu rubuga rw’amahina, ba myugariro b’Amavubi bakananirwa kuwukuraho nawe agahita awuboneza mu izamu.

Amavubi yari atsinzwe ariko yagiye agerageza guhanahana umupira neza ariko amahirwe yo gutsinda yo ntabe menshi, gusa muri iki gice u Rwanda rukaba rwabonyemo amashoti atatu yose yaganaga mu izamu mu gihe Nigeria yateyemo atandatu yari atanu agana mu izamu. Amavubi yakoze impinduka ku munota wa 78, aho Nshuti Innocent yasimbuwe na Biramahire Abeddy ariko iminota 90 ndetse n’itatu yinyongera irangira, Nigeria itsinze igitego 1-0.

Uyu mukino wujuje itsinzwi eshatu Amavubi amaze kugira muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, aho ibiri muri yo yayitsinzwe na Nigeria mu gihe kandi yahise anakaza umwanya wa gatatu wafashwe na Niheria n’amanota 10 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota umunani.

Kuva yahabwa inshingano zo gutoza Amavubi muri Werurwe 2025 umutoza Adel Amrouche yujuje imikino itanu atari yabona intsinzi dore ko yanganyijemo umwe anatsindwa ine.









National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|