Umusaruro w’inganda wazamutseho 6.5% mu mwaka umwe

Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nzeri 2025, kigaragaza ko impuzandengo y’umwaka wose, ni ukuvuga kuva muri Nyakanga 2024 kugera muri Kamena 2025, ishimangira ko umusaruro w’inganda wiyongereye ku kigero cya 6.5%.

Umusaruro w'inganda warazamutseho
Umusaruro w’inganda warazamutseho

Muri Nyakanga 2025, umusaruro w’inganda wazamutseho 6.3%, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024.

Mu bikorwa bitandukanye bibarizwa mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byazamuye umusaruro ku kigero cya 3.8%, ibikomoka ku nganda byiyongera ku kigero cya 4.1%.

Umusaruro w’amashanyarazi wiyongereye ku kigero cya 13.6%, naho uw’inganda zitunganya amazi no gutunganya imyanda wiyongeraho 2%.

NISR igaragaza ko inganda zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 4.1% bigizwemo uruhare rwa 14.7% n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, ndetse na 4.6% by’inganda zitunganya amabuye y’agaciro adacurwamo ibyuma.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko ibikorerwa mu nganda z’ubutabire n’ibikoresho bya pulasitiki byagabanutseho 6.0%, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bikozwe mu byuma, imashini n’ibindi bikoresho byo muri uru rwego wagabanutseho 1.5%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka