Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Kayitare Geoffrey, avuga ko bagiye kwifashisha inteko z’abaturage mu gukangurira aborozi kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’inzuri no kuzibyaza umusaruro bakororera mu biraro ahasigaye hagahingwa ibiryo by’abantu n’amatungo.
Mu gihe ku munsi wa Asomusiyo ubusanzwe i Kibeho hateranira ababarirwa mu bihumbi 50, uyu munsi tariki 15 Kanama 2024 haje abikubye hafi kabiri.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, abafana ba APR FC, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bageze i Nyabisindu berekeza i Dar Es Salaam muri Tanzania, aho bari bagiye gushyigikira ikipe yabo yitegura guhura na Azam FC mu mikino y’ijonjora ya CAF Champions League.
Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ntiyumva impamvu hari Paruwasi zimara imyaka zidatanga umufaratiri mu Iseminari nkuru, agasanga ntacyo Abapadiri bayobora izi Paruwasi bakwiye kwitwaza.
Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za America, nkuko asanzwe abigenza buri mwaka yashyize hanze urutonde rw’indirimbo yakunze cyane kurusha izindi mu mpeshyi ya 2024.
Abana b’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, barimo kongererwa ubumenyi mu gukora za Robot zikoranywe ikoranabuhanga, zishobora kwifashishwa mu mirimo itandukanye.
Ni imyitozo yitabiriwe n’abasirikare 100 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF - Militaly Police) bari bamazemo ibyumweru bitandatu yakozwe ku bufatanye bwa RDF ndetse na Qatar.
Ikigo cyitwa Castrol kirishimira ko kimaze imyaka 125 gikora ndetse kigakwirakwiza amavuta ya moteri na yo yitwa Castrol hirya no hino ku Isi. Kuri ubu icyo kigo kivuga ko iyo myaka kimaze gikora cyishimira serivisi giha abakigana, ari na ko cyibanda ku bushakashatsi, ku ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko adashyigikiye insengero zigizwe n’abahunuzi bambura abaturage, akaba asaba inzego gukemura ako ‘kajagari’ , hakarebwa n’uko zajya zitanga imisoro.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, waraye wongeye kugirirwa icyizere na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, yarahiriye kuyobora Guverinoma muri Manda ya Perezida wa Repubulika izamara imyaka itanu (2024-2029).
Bamwe mu bagore n’abakobwa by’umwihariko abarangije amashuri makuru na Kaminuza bakoze imenyerezamwuga mu nzego z’ibanze barishimira ko ryabafashije kubonamo akazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zose guharanira gukora bashyira umuturage ku isonga, aho gushaka kwikubira na bike Igihugu kiba cyageneye abaturage.
Depite Kazarwa Gertrude, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, n’amajwi 73 kuri atanu ya Nizeyimana Pie watanzwe n’Ishyaka UDPR, bari bahanganye. Amajwi abiri gusa ni yo yabaye imfabusa.
Nyuma yo kongera kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatatu Dr. Edouard Ngirente, yarahiriye izo nshingano.
Mu itangazo umuyobozi w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza, yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu, yamenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko bafashe icyemezo cyo guhinduranya abadepite, bigatuma Maombi Carine wari ku rutonde rw’abagomba kurahira akurwaho agasimburwa na Masozera Icyizanye wamukurikiraga ku rutonde (…)
Nyuma yo kongera kumugira Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wongeye kumugirira icyizere.
Mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera hari igiti cy’inganzamarumbo cyiswe ’Igiti cy’ishaba’ cyangwa ’Igiti cy’umugisha’, aho ngo kizwiho gufasha abakobwa bagumiwe kubona abagabo mu gihe bagihobereye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Thérèse Kayikwamba yavuze ko bashima intambwe yatewe mu kubahiriza agahenge.
Ikipe ya Mukura VS yagize umunyezamu Ssebwato Nicholas kapiteni wayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, iniyemeza ko hagati ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro izatwaramo kimwe.
Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na Ambasade y’Igihugu cya Israel mu Rwanda bahurije hamwe abafatanyabikorwa b’iyo banki harebwa uko abakora ibijyanye no kubyaza umusaruro ibikomoka ku bworozi mu Rwanda bafashwa kongera umusaruro w’ibibukomokaho.
Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko atorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri mbere, ndetse akarahirira kuzuza neza izo nshingano mu jkuhango wabaye ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, ukitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 22.
BK Group Plc yatangaje ko nyuma y’uko Beata Habyarimana wari Umuyobozi Nshingwabikorwa asezeye, yabonye umuyobozi mushya ari we Dr Uzziel Ndagijimana kuva tariki 14 Kanama 2024.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akimara kurahira ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahise iseswa(ivanwaho), ariko hakazashyirwaho indi bidatinze.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanam 2024 muri Village u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye. Aya masezerano yasinywe nyuma yo kwakirwa k’Umwami Mswati III n’Umwamikazi Inkhosikati LaMashwama na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru ishingiye ku mateka turabagezaho incamake ku bagabo babiri bategetse u Rwanda guhera mu 1961 kugeza mu 1973 nyuma y’ubwigenge igihugu cyari kimaze guhabwa n’Abakoloni b’Ababiligi.
Imikino olempike ni yo mikino ya mbere ku isi yubashywe kandi ihuza ibihugu hafi ya byose byo kwisi mu mikino itandukanye aho umukinnyi cyangwa ikipe itsinze icyiciro iherereyemo/aherereyemo, ahembwa umudari kuva kuri Zahabu,Ifeza ndetse n’Umuringa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, arasaba ababyeyi bafite abana batsinzwe amasomo asoza umwaka w’amashuri 2023/2024, kubohereza ku ishuri kugira ngo badacikanwa na gahunda nzamurabushobozi bikazabaviramo kugira ipfunwe ryo gusibira bishobora no kubatera guta ishuri.
Abafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubworozi mu Rwanda, bakangurirwa gukumira ba rushimusi b’amafi no kubafasha mu bituma barushaho kuzamura imyumvire yo gukora uburobyi b’umwuga, kugira ngo bifashe mu kongera umusaruro w’amafi n’isambaza byo mu biyaga, imigezi n’ibyuzi.
Nubwo Nyabihu iboneka mu Turere dufite ubutaka bwera, hakaba hatava izuba ryinshi ahubwo hakarangwa ubuhehere, kandi hagafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi ahaboneka amata ahagije, ni Akarere kadasiba ku rutonde rw’Uturere dufite imibare iri hejuru y’abana bafite igwingira, hakavugwa kandi n’ikibazo cy’abangavu benshi baterwa inda.
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watowe na Papa Francisco kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024, avuga ko ari inkuru yakiranye ibyishimo bivanze n’igihunga.
Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Byumba, irahamagarira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’izindi ngeso mbi, kugira ngo mu bihe biri imbere bazigirire akamaro ubwabo n’Igihugu muri rusange.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro mu biro bye n’abakuru b’Ibihugu barimo Sheikh Hassan Mohamud wa Somalia, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Sassou N’Guesso wa Repubulika ya Congo.
Muri Colombia, umuganga yategetswe n’urukiko kuzafasha mu buryo bw’amikoro (amafaranga) umwana wavutse ababyeyi be batabishaka, kugeza uwo mwana agize nibura imyaka 18 y’amavuko, kuko umubyeyi we yateye inda bigakunda kandi uwo muganga yaramukoreye igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’.
Padiri Hagenimana Fabien umwe mu bapadiri barindwi ba Diyosezi ya Ruhengeri bahimbaza Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserudoti muri uyu mwaka wa 2024, yavuze uburyo yishimira umuhamagaro we wo kwiha Imana.
Abishora mu bikorwa byo gutunda, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bubagaragaza nk’inzitizi ku iterambere ryihuse ry’imiryango, bukaburira abakibirimo ko hari ibyaha byinshi bihanwa n’amategeko bibishamikiraho bagasabwa kwitandukanya na byo, bakayoboka indi mirimo.
Muri Uganda, nyuma y’imvura yari imaze ibyumweru bikeya igwa yateye ibiza byatumye inkangu ziriduka mu gace kajugunywamo imyanda mu Mujyi wa Kampala, zihitana abantu bagera kuri 21 nk’uko byemejwe na Polisi yo muri icyo gihugu ndetse ibikorwa byo gushakisha abakorotse cyangwa se abapfuye bakiri munsi y’ibitaka n’ibyondo (…)
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gishima uruhare rw’ibigo bafatanya mu bushakashatsi kugira ngo ibyo gikora byose bibe bishingiye kuri bwo.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, avuga ko mu gihe cya vuba, iyi Koperative itangira gutanga inguzanyo z’Ubuhinzi n’Ubworozi nk’uko abanyamuryango benshi bagiye babisaba.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagiranye ubufatanye n’Igihugu cya Misiri binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga buzateza imbere ibijyanye n’ubuzima.
Igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, ahahoze ari agace k’u Buberuka kari gakikijwe na Ndorwa, kagahana imbibi n’ u Rukiga ndetse n’u Bufumbira byombi ubu biherereye mu gihugu cya Uganda.
Abakemba wari umutwe w’Ingabo wari ushinzwe kunyaga cyangwa kugaruza inka, ukaba warayoborwaga na Semihari wari umugaba mukuru w’Abakemba, bakitwa Abakemba bo kwa Semihari.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana arishimira uburyo umwaka wa 2024 wabaye uw’uburumbuke bw’Abasaseridoti muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC)ishami rya Musanze, Kayiru Desire, arizeza abatuye Akarere ka Musanze ko hari kwigwa uko ikibazo cy’amazi cyakemurwa mu buryo burambye, ahatangijwe umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Mutobo.
Papa Fransisiko kuri uyu wa 12 Kanama 2024 yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Mu gihe abiga bakuze bigishwa gusoma, kwandika no kubara, hari abavuga ko baramutse bigishijwe n’andi masomo nk’ay’indimi z’amahanga na byo babyitabira kuko ngo byabafasha kurushaho kujijuka.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Kanama hateranye inama y’inteko rusange isanzwe mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball yemerejwemo ndetse inafatirwamo imyanzuro itandukanye.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty na kapiteni wayo Mukobwankawe Liliane bavuga ko bagiye mu Mikino Paralempike guhatana atari ugukina gusa n’ubwo bazahatana n’amakipe akomeye.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyamahanga bitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 27 ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda muri rusange ndetse n’Urugaga rw’Abikorera by’umwihariko, babahaye umwanya bakamurikira abaturarwanda ibyo bakora.