WCQ2026: Abakinnyi bashobora kubanzamo Amavubi yakirwa na Nigeria

Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwitegura kwakirirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, abarimo Enzo, Kavita na Biramahire Abeddy bari mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.

Nyuma y’uko Amavubi ageze mu murwa mukuru wa Leta ya Ibom Akwa, Uyo ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yahakoreye imyitozo itatu yo mu kibuga irimo iyo ku wa Gatatu no ku wa Kane yakorerwa ku kibuga kiri hanze ya stade irakinirirwaho umukino ndetse n’iyo yakoze ku wa Gatanu, iyikoreye kuri stade izakiniraho nk’uko amategeko abiteganya ko ikipe yasuye ikorera imyitozo aho izakinira mbere y’umunsi kandi ku isaha umukino uzaberaho.

Imyitozo ya nyuma y’ejo ku wa Gatanu, yakozwe saa kumi nebyiri z’umugoroba isaha umukino uzatangiriraho, ikorwa n’abakinnyi bose uko ari 24, gusa ntibakora ibintu byinshi bidasanzwe. Mu byakozwe harimo gutera imipira y’imiterekano ndetse n’imyitozo yo kugerageza gutera umupira mu izamu.

Nubwo nta byinshi bakoze ariko, ku wa Kane w’iki Cyumweru hakozwe imyitozo isa nkigaragaza abakinnyi bashobora kuzakoreshwa kuri uyu mukino ndetse bashobora no kubanza mu kibuga. Muri iyi myitozo bageze aho biremamo amakipe abiri aho iya mbere bigaragara ko irimo abakinnyi bashobora kuzabanzamo yakinisha ba myugariro batatu, babiri bakina impande zombi ariko bazamuka bituma ikipe igira abakinnyi batanu hagati mu gihe imbere hajyayo babiri bashaka ibitego.

Muri iyi kipe ya Ntwari Fiacre yari mu izamu, Mutsinzi Ange Jimmy, Kavita Phanuel na Manzi Thierry nk’abamyugariro bo hagati batatu, mu gihe Claude Niyomugabo yakinaga uruhande rwose rw’ibumoso ,Fitina Omborenga akina urw’iburyo rwose. Hagati mu kibuga harimo Mugisha Bonheur Casemiro, kapiteni Djihad Bizimama na Ally Enzo mu gihe imbere hariya Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy.

Ally Enzo ashobora gutungurana akaboneka muri 11 bashobora kubanzamo, ari hagati mu kibuga
Ally Enzo ashobora gutungurana akaboneka muri 11 bashobora kubanzamo, ari hagati mu kibuga

Mu rwego rwo gufasha iyi kipe isa nkaho izabanzamo, hakozwe indi ya kabiri yo yakinishaga ba myugariro bane nk’imikinire izakoreshwa na Nigeria bazaba bahanganye, aho mu izamu ryayo harimo Buhake Twizere Clement, ba myugariro babiri bo hagati ari Dylan Maes na Darryl Nkurikiyinka naho ku ruhande rw’ibumoso hari Nduwayo Alex mu gihe iburyo hari Nshimiyimana Emmanuel Kabange.

Nshuti Innocent ashobora kubanza ku ntebe y'abasimbura
Nshuti Innocent ashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura

Hagati ahazwi nko kuri gatandatu hakinaga Ngwabije Bryan, Muhire Kevin akina nka nomero umunani mu gihe Ishimwe Anicet yakinaga inyuma ya rutahizamu Nshuti Innocent naho Mugisha akanyura imbere ibumoso mu gihe Gitego Arthur yanyuraga iburyo mu gihe muri iyi myitozo, umunyezamu Ishimwe Pierre yabanje hanze ndetse na Christian Mukudju ariko bakaza guhabwa iminota micye mu ikipe ya kabiri dore ko iya mbere itigeze ihinduka.

Haravugwa ko iki kuri Nigeria?

Mu ikipe y’igihugu ya Nigeria iri ku gitutu cyo kubona amanota atatu, dore ko ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi iyo uraranganyije amaso mu biri kwandikwa n’ibinyamakuru byabo, mu ikipe yabo itozwa na Eric Chelle bavuga ko yakwirukanwa isaha iyo ariyo yose, bagaragaza ko ishobora kuzabamo impinduka imwe mu basanzwe babanzamo aho byitezwe ko Ademola Lookman utameranye neza n’ikipe ya Atalanta yo mu Butaliyani nyuma yuko imwangiye kujya muri Inter muri iyi mpeshyi, ashobora kutabanza mu kibuga kuko ngo kubera uburyo umutoza akeneye aya manota azakoresha abakinnyi bateguye neza haba umubiri ndetse no mu mutwe.

Abakinnyi bashobora kubanzamo ku ruhande rwa Nigeria hitezwe umunyezamu Stanley Nwabali, ba myugariro Ola Aina iburyo, Calvin Bassey na kapiteni William Troost-Ekong mu mutima w’ubwugarizi mu gihe Bruno Onyemaechi yaba ari inyuma ibumoso. Hagati mu kibuga hitezwe ko hazabanzamo Wilfred Ndidi yugarira, Frank Onyeka na Alex Iwobi bakina bajya imbere cyane aho baza bashyira imipira Victor Osimhen uzaba ataha izamu na Samuel Chukwueze uzaba ari iburyo mu gihe Moses Simon azaba anyura ibumoso.

Uyu mukino uraba usoza imikino y’umunsi karindwi mu itsinda rya gatatu nyuma y’uko Afurika y’Epfo itsinze Lesotho 3-0 Benin igatsinda Zimbabwe 1-0, uzasifurwa n’Abanya-Tchad bazaba bayobowe na Allaou Mahamat hagati, Bogollah Issa ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro , Moussa Hafiz ari uwa kabiri w’igitambaro mu gihe Abdelkerim Ousmane azaba ari umusifuzi wa kane bose bagenzurwa n’Umunya-Misiri Taher Abdelsalam Mahmoud naho Bakary Jammeh wo muri Gambia akaba komiseri.

Uzifuza kwinjira kuri stade ya Godswill Akpabio International Stadium izaberaho uyu mukino muri Leta ya Ibom Akwa State azishyura ama Naira akoreshwa muri Nigeria ibihumbi N3000 ndetse n’igihumbi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka