Fireman ababazwa no kuba atazi umuntu n’umwe wo mu muryango we (Video)

Umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki, ngo ahora ababazwa no kuba adafite umuntu n’umwe yita uwo mu muryango we cyangwa mwenewabo, kuko benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Fireman yavuze ko yamaze igihe kinini yumva ubuzima bwe ntacyo bumubwie cyane, icyakora akajya akora umuziki ngo azibere ikirangirire.

Ubwo yinjiraga mu muziki, yahise atangira gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo yabikoraga yumva nta muntu atinya kabone nubwo byari kumukoresha amakosa.

Abajijwe impamvu yifataga gutya, Fireman yarasubije ati “Jyewe nkiri muto, numvaga nta muntu ntinya. Nakoraga ibyo nshatse kuko nta mubyeyi, nta marume, nta mama wacu cyangwa undi muvandimwe nari kuba ntinya kuko bose bagiye”.

Mu kiganiro, Fireman yabaye nk’ugira amarangamutima kuri iyi ngingo, ariko ahita yigarura ati “Byajyaga bimbabaza nkiri muto kuba ntafite umuntu n’umwe nita mwenewacu, ariko ubu mfite inshuti nyinshi mfata nk’abavandimwe abandi nkabafata nk’ababyeyi”.

Mu ngaruka mbi ibi byamugizeho, avuga ko harimo kunywa ibiyobyabwenge byaje kumugira imbata kugeza ubwo yisanze ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, aho yamaze umwaka wose wa 2019.

Nyuma yo kuva mu ruhererekane rw’ibibazo birimo kujyanwa Iwawa no gufungirwa muri gereza ya gisirikare, ndetse no guhura n’ingaruka za Covid-19, Fireman yagarutse mu muziki akora indirimbo zirimo ‘Ni neza’ yakoranye na Symphony Band bivugwa ko yaririmbiye umukunzi we wamubaye hafi igihe yari Iwawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka