Banyamagare beza, muzagaruke vuba kuko tuzabakumbura
U Rwanda rushoje icyumweru cy’ibirori, iminsi umunani yuzuye abanya Kigali babyutswa no guseka ku mihanda myiza, cyangwa imbere ya za televiziyo na Radiyo, yewe n’abari mu ntara badasigaye, kubera ibyishimo batewe n’abasiganwa ku magare muri shampiyona y’isi.

Twagize Imana ayo magare dusanga nta kipe irimo yitwa Gasenyi, cyangwa ngo yitwe Nyamukandagira, ari na yo mpamvu ibijyanye n’imikino ijya iryanisha abantu nako ihanganisha abafana, umwe agira ati banyibye, undi ati ‘we baramubera’, undi ati “baturoze” nta byari bihari.
Nta bahanga barusha abandi kwisiga amarangi, buri wese n’iyonka, abakecuru n’abakambwe, abakomeye n’aboroheje, bose bahagararaga hamwe, bakabyina, bakavuza ingoma, bakiyamira uko babonye abasore bakata amakoni, n’inkumi ziterera imisozi, abana b’ingimbi n’abangavu berekana ibyo bazi neza, batojwe.

Mbega ibyishimo mu Rwanda! Abafatiye ibyemezo u Rwanda baraje, bagafana bazamura amabendera bafana abasore babo n’inkumi zabo. Wasangaga hano hari umufana ufite ibendera ry’u Rwanda, iruhande rwe hari ufite iry’ibyo bihugu ntavuze…nuko abanyarwanda bagafana uyu, bagafana n’uriya, banezerewe, baterabye ibendera riri ku mwenda yambaye, bagahoberana n’umufana ubari iruhande batibajije aho aturuka.

Impamvu ni iyihe? Ni uko abanyarwanda ari abanyarugwiro, iyo bateguye ibirori, ni ibyishimo bisa bisa. Kandi reka bishime, byari ngombwa, nk’uburyo bwo gushimira no guha icyubahiro abitanze , bagategura umushinga, bagahatanira isoko ryo gutegura ibi birori, bakarusha ibihugu bikunze kwiyumva nk’ibihangange, u Rwanda rugatoranywa, byo bigasigara.
Ikindi cyateraga umunezero, cyane cyane ku bakurikiraga ku ikoranabuhanga, ni ukumva uburyo abanyamakuru b’I Mahanga bavuga u Rwanda, barutaka, barushimagiza, bakakwereka Kigali Convention, bakakwereka inteko ishinga amategeko n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, bakavuga ubutwari bw’abanyarwanda bivanye ahabi ubu bakaba ari inyenyeri yo mu ruturuturu, ukavuga uti “uzi ko burya twambaye ikirezi!”

Abo banyamakuru bari babyiteguye koko! Batuzengurutsaga Kigali, mu misozi y’icyatsi kibisi n’amataba ateze neza, mu makoni y’imihanda ikeye nk’ikirere cy’urukenkemure, ndetse no ku bisenge by’inzu biramukanyiriza mu bicucu by’ubusitani bwiganjemo ibiti bitoshye, ukaririmba aka wa muhanzi uti “Kigali uteye neza kandi utatse ibyiza”.
Ntabwo bagumye muri Kigali gusa, ahubwo barakomezaga bakerekana imirambi y’icyayi cy’u Rwanda, dore ko kukireba mu ruhererekane rw’imisozi ugira ngo ni ubusitani bwaconzwe n’umuhanga, ukagira ngo wagenda ukiryamiraho.
Batweretse ingagi mu byanya byazo, badutembereza Akagera tubona za munagajoshi, umwami nyirishyamba n’ibikomangoma, n’ibindi. Ubwo kandi ni nako bavugaga imihigo, buri wese akagira ati “niturangiza iri rushanwa, nzajya kuhareba nanjye.”
Aba bavugaga u Rwanda, bakavuga uko twakira abantu, ugatangara, ukavuga uti “disi burya turi beza bitangaje!”

Yewe tuzabakumbura, ariko nitugera ku bakinnyi tuzabakumbura birushijeho. Tuzakumbura abana bato banyonga igare ukagira ngo babacometseho akamoteri mu matako, ukagira ngo ni ibyuma byiremye, ariko bagera kuri podium amarangamutima akabafata ukamenya ko nabo ari abana nk’abandi.
Tuzakumbura ababyeyi, cyangwa ababyeyi bo mu gihe kizaza, ba bandi ubundi bashinzwe gufata iry’i buryo, ariko batinyutse bakajya mu muhanda, bakanyonga igare ibiremetero bitabarika, nta guhagarara, nta gutabaza, bakagera ku musozo. Burya ba Ndabaga baba mu moko yose!

Tuzakumbura abasore n’abagabo b’intarumikwa bashobora kugenda amasaha atandatu bamanuka imisozi, bagaterera indi, ari bwo bwa mbere bayibonye, ariko abavutse bayiterera bava cyangwa bajya kuvoma, kwiga cyangwa guhinga bakavaruka rugikubita.
Bagenzi! Ibi birori byabaye byiza, kugeza aho bamwe bahindura indamukanyo, umwe ati “GIRA IGARE’, undi akamusubiza ati “NDARIKUGIZE’.

Maze rero, ababifite mu nshingano banabikoze neza, baravuga bati buri muntu wese nakorere imuhira, ashake n’umwanya agende ku ikoni baturanye afane. Abana bari mu ishuri nabo bahawe umwanya ngo bakurikire, n’abarimu babo, kugira ngo batazava aho bumva abiyamira bari mu ishuri, bakiga agatima gateraguzwa, abarimu nabo bakaba bavuga bati “ariko twe ntituri abana nk’abandi? Kuki twahezwa mu birori by’iwacu?”
Oya birakanyagwa ko hari uwari kumva inkuru mbarirano y’aya magare.
N’ubwo tuzabakumbura, abanyamagare na bo bashobora kuzadukumbura. Bazakumbura Mur de Kigali, bakumbure kwa Mignonne aho ibihangange byahangamuriraga ibindi bigasigara bisiganuza.

Bazakumbura Nyanza ya Kicukiro, bakumbure umuhanda w’icyatsi kibisi bazengurutse iruhande inshuro karijana. Bazakumbura ahaterera, bakumbure ahatambika, bakumbure ahamanuka n’amakoni bakatanaga ikinyabupfura.
Bazakumbura BK Arena, aho babavugirije ingoma bakumva umurishyo w’i Rwanda, wungikanya n’ababyeyi bambaye imyenda isa n’ibendera ry’u Rwanda, bakereye igitaramo, Buri wese, bose uko bangana, aba bashyitsi bahire babaga bafite umurishyo, ingoma zibavugira urwunge.

Aba bashyitsi beza bazakumbura Kigali Convention bakumbure uburyo bakiranwaga amashyi n’impundu bacyuye ikivi, bakambikwa amakamba. Abicaye mu ntebe ishyushye (hot sit) bazibuka uburyo yabatwitse, bakayivamo babisa kizigenza w’irushanwa, aka wa mugani ngo iyo nyir’umuringa aje, utega ukuboko, nako ngo akagabo gahimba akandi kataraza.
Hanyuma se mbwire iki abaserukiye u Rwanda? Bana b’u Rwanda! Mwarakoze. Ntitwigeze tubabona kuri podium, ariko muri beza. Mwakiranye urugwiro abashyitsi mwagendanye mu marushanwa, kandi koko twababonanaga akanyamuneza, museka, kuko data ari na we so, yari yaturemeye ibirori.
Nimuhumure ibyo mutashoboye muzabigeraho ubutaha. Mwebwe gusa muzakomeze mwirinde ibisindisha, mwirinde ibiyobyabwenge, mwitoze neza, naho ubundi, muzagera aho muhanyurane umucyo.

Abaturanyi bacu bataje mu birori nabo, bakananirwa kuza ngo dufatanye kwakira abashyitsi ahubwo bakabarebera mu idirishya nta kibazo buriya namwe mwari mufite ibyo mutunganya ariko ubutaha ntimuzabure. Abaje namwe, mwebale nyo!
Abavuze ngo ntituzabishobora, ngo tuzaseba, ngo bazatubona imboga mu menyo bagakomeza bakabivuga kugeza irushanwa rirangiye, namwe nta kibazo ni uko mutaratumenya cyangwa mukaba mwiraza I Nyanza(nako I Shyanga). Mbese twaza mwakwirwa he ko twaza twambaye?
Buriya erega ibyiza biri imbere! Mubona se hari ikizadutangira? Iwacu NTA MBIBI.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|