Umuhanzi Padiri agiye gusohora indirimbo yakoranye na Sergent Major Robert
MPC Padiri utangiye kwamamara mu muziki w’u Rwanda, agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Sergent Major Robert wamamaye ku izina rya Sergent Robert kubera morale ye n’indirimbo ze zikundwa na benshi.

Iyi ndirimbo bagiye gushyira hanze bayise ‘Onja’ bishatse kuvuga ‘sogongera’ cyangwa se guha umuntu duke ngo abanze yumve uko ibisigaye bimeze.
Ngo batekereje kuyita gutyo kubera ko umuziki ari ifunguro rya buri muntu, buri umwe wese uramunyura kandi ukamubera ubuzima.
Padiri yagize ati “Iyi ndirimbo ikoze mu Giswahili ni cyo cyinshi harimo n’Ikinyarwanda, tuba tubwira abantu gusogongera no gusogongeza umuziki, icyo ukora cyose iyo ufite umuziki uryoherwa n’ubuzima, abasirikare n’abasivili iyo bari kumwe barishima bumva umuziki, abahanzi n’abagore babo bikaba uburyohe, abayobozi n’abo bayobora bikaba uko”.
Iyi ndirimbo Padiri agiye kuyikorana na Sergent Major Robert cyane ko bombi baririmbye indirimbo zirata ubutwari bw’ingabo z’igihugu, bakaba barifuje ko bahuza bagakora indirimbo nziza bahuriyeho.

Yagize ati “Naririmbye indirimbo yo kwibohora ndirimba izindi nka ‘Mbaya Golilla ya RPA’ n’izindi ndetse na SM Robert na we arazwi cyane mu ndirimbo za gisirikare, birumvikana ko iyi ndirimbo izaba iryoshye cyane”.
Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, iyi ndirimbo ‘Onja’ iza kujya ahagaragara n’amashusho yayo muri iki cyumweru cyangwa igitaha.
MPC (Munyabugingo Pierre Claver) Padiri amaze kwamamara ku ndirimbo ari gukora ziri gukundwa na benshi nka ‘I Miss You’, ‘Rwatubyaye’, ‘Ibihe bibi’ n’izindi nyinshi.
Ohereza igitekerezo
|
vive kt yacu
murakoze cyaneee