Yahohotewe n’umugabo utari uwe amutera Sida, none ahozwa ku nkeke n’uwo bashakanye

Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, biturutse ku kuba umugabo yarafunguwe agasanga umugore we yaranduye Sida.

Ababazwa cyane no kuba uyu mugabo we adashobora kumva ko ari ibyamugwiririye, ariko agashengurwa cyane n’uko yanamuhariye urugo, akaba nta cyo amufasha.

Kwizera avuga ko batuye hafi y’agasantere k’ubucuruzi. Ngo umunsi umwe yavuye guhinga, ashyira inkono ku ziko hanyuma arakaraba, nuko umudamu baturanye ufite akabari araza aramurembuza ati ‘ngwino nkubwire’.

Bagiye ku gasantere wa mudamu agura inzoga batangira kunywa, bageze ku icupa rya kabiri hagati haza umugabo wari ukurikiranye na mucoma afite za burusheti n’ibitoki, araza baricarana, batangira kurya na wa mudamu.

Kwizera yakomeje kwicarana na bo ariko atarya, wa mudamu aza kumusaba kurya na we, maze bakomeza no kunywa. Yaje kwibuka ko yasize abana bane umugabo yari yamusigiye ari bo batetse, arataha.

Mu gihe yari atarahisha ngo yaje kubona wa mudamu yinjiye iwe, afite amacupa atatu ya primus, aratereka batangira kunywa, ndetse na wa mugabo aza kuziraho. Yaje kwarura bose bararya, ariko mu gihe za nzoga zitarashira wa mudamu avuga ko ashaka kwihagarika.

Yasohotse nk’ugiye kwihagarika koko, nuko abafungiranira inyuma arigendera. Kwizera ati “Naketse ko asubiye gucuruza, ndategereza ndaheba. Nza kubwira wa mugabo nti ese ko uwo mwazanye mwari mufitanye gahunda yagiye wowe ukaba utagenda? Undi ati ese ikingenza ntucyumva?”

Akomeza agira ati “Naramubajije nti ikigenza ni iki? Ntuzi ko ngira umugabo n’ubwo afunze? Ngo noneho se njyewe ndi igicucu nta mugore ngira? Nti ngiye kuvuza induru! Yaranshubije ngo vuza induru, abantu nibaza bagasanga hafunze gutya, baravuga ko nahizanye!”

Yabuze uko abigenza hamaze kuba mu gicuku kandi afite ibitotsi, abaza uwo mugabo niba afite agakingirizo, amubwira ko agafite, nuko amwemerera kuryamana na we agira ngo arebe ko yamuvira aho.

Uwo mugabo ariko ngo yari yamubeshye, nta gakingirizo yari yitwaje.

Aho umugabo we afunguriwe muri 2012, byabaye ngombwa ko bajya kwipimisha kuko hari icya ngombwa cy’uko yafunguwe cyagombaga kuba kinariho uko atashye ahagaze mu bijyanye n’ubuzima. Icyo gihe ni bwo na we yamenye ko wa mugabo yamwanduje Sida.

Agira ati “Aho muzumva umuntu ufite ubwandu bwa SIDA abana n’utarayanduye, muzajye mumugenderera kuko burya aba yararushye! Kugira ngo umugabo cyangwa umugore azabyakire, ntibiba byoroshye. Bihora bitera itiku.”

Kwizera avuga ko umugabo we kuva yamenya ko yanduye Sida, amuhohotera mu buryo bwinshi, haba kumukubita, kumubwira amagambo amukomeretsa no kutamufasha urugo, kuko yarumuhariye nyamara arutahamo.

Agira ati “Nimba ari ahakeneye kubakwa, umugabo aba avuga ngo ibyo ntibindeba, birakurora. Hari n’igihe nza nkamubwira ko hari amahugurwa bantumiyemo, akambwira ngo ariko ubundi bagutora bashingiye ku ki? Ngo ese ubundi ni nde ugutora? Ngo uwanyereka aho utorerwa!”

Nyuma y’imyaka umunani abaho muri ubu buzima bwo guhohoterwa, Kwizera avuga ko abona nta kundi yabigira uretse gutegereza ko hari igihe wenda umugabo we yazahinduka. Afite icyizere ko wenda yazabona umuganiriza, hanyuma guhinduka bigashoboka, kuko kugeza ubu abagerageje kubaganiriza batarabigeraho.

Ibi bituma atekereza ko habayeho ababaganiriza hamwe n’abandi bahuje ikibazo (abagabo cyangwa abagore banduye Sida babana n’abatarayanduye) ahari byagira icyo bitanga, kuko kuganirizwa mu buryo bwa rusange bari kumwe n’abashyamirana mu ngo ku bw’izindi mpamvu ngo ntacyo byatanze.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umugabo wa Kwizera mu rwego rwo kumva icyo avuga ku ihohoterwa umugore we amuvugaho, ariko ntiyabasha kuboneka.

Icyakora abazi ikibazo cy’uru rugo bavuga ko ntako batagize ngo bumvishe Kwizera ko agomba kurega wa mugore na wa mugabo bamuhohoteye, kuko ibyo bamukoreye bizwi, araceceka ntiyanagira icyo abikoraho.

Padiri Joseph Nayigiziki, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro, avuga ko bamenye ibya Kwizera ubwo bakoraga ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore, mu rwego rwo kugira ngo bamenye uko bazabafasha mu mushinga bazatangira muri Mutarama 2021.

Anavuga ko uwo mubyeyi Kwizera na we bazamushyira mu bagenerwabikorwa babo, kugira ngo bazamufashe kuva mu ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yihangane bibaho mubuzima

mugisha omar yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka