Indwara zitandura ku isonga mu kwica abantu benshi mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko 90% by’abantu bapfuye bazize icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bari basanzwe barwaye indwara zitandura, ikaba ari yo mpamvu hakenewe kongerwa ingufu mu kuzirwanya.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yabitangaje ku wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, mu nama mpuzamahanga ku buzima (World Health Summit), yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yatanze, Minisitiri Ngamije yagaragaje ishusho y’indwara zitandura mu Rwanda, ingamba Leta iri gushyiraho mu kuzirwanya ndetse n’ingaruka z’ahazaza zishobora guterwa n’izi ndwara.

Yagize ati “Indwara zitandura hamwe no gukomereka ni byo biyoboye imfu n’ubumuga mu Rwanda. Byabaye umutwaro uremereye ku gihugu, aho hafi 59% by’imfu tubona mu mavuriro ziba zaturutse ku ndwara zitandura hamwe no gukomereka”.

Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko nubwo u Rwanda rwakoze byinshi birimo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi, hakenewe no kongera ingufu mu kugabanya indwara zitandura, akenshi zimenyekana bitinze.

Yatanze urugero, ati “Nk’indwara y’umuvuduko w’amaraso, 40% by’abayifite bagera bwa mbere kwa muganga umutima wabo udakora neza, uburwayi bwabo bugeze ku gipimo cya 3 cyangwa 4. Nko mu ndwara zo mu myanya y’ubuhumekero, nka Asima, 7.5% bonyine ni bo bagerwaho n’ubuvuzi. Mu barwaye diyabete, ni 4%, bivuze ko imibare ikiri hasi. Tugomba kongera imbaraga mu gupima indwara zikamenyekana tugahangana na zo hakiri kare”.

Minisitiri Ngamije avuga ko muri miliyoni zirenga 221 z’amadolari ya Amerika zashowe mu gukumira indwara, 1.7% yonyine ari yo yashowe mu kwirinda indwara zitandura, ariko akaba agomba kongerwa.

Gahunda y’imyaka itanu igaragaza ko u Rwanda rufite gahunda yo kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura nibura ku gipimo cya 5%.

Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kukirwanya, kuko kizahaza cyane abasanganywe indwara zitandura.

Ati “Muri iki gihe cya Covid-19 twabonye ko indwara zitandura ari ikibazo gikomeye kuko abazifite bakomererwa iyo banduye Covid-19. Twabonye ko 90% by’imfu z’abantu 34 bazize Covid-19, bari basanganywe indwara zitandura. Kuba abapfuye kugeza ubu ari 34 gusa, twavuga ko biterwa n’uko abarwayi bamenyekana bakagezwa kwa muganga hakiri kare, kandi bakitabwaho kare ku buryo abapfuye bazize Covid-19 ari 0.7%”.

Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko umubare munini w’abarwaye Covid-19 mu Rwanda, ari bafite hagati y’imyaka 20 na 59. Abake muri aba bafite hejuru y’imyaka 65, ari naho hagaragaye imfu nyinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka