Menya Abami n’Abagabekazi batabarijwe i Rutare muri Gicumbi, ahaberaga igiterane

Rutare, ni kamwe mu dusantere Akarere ka Gicumbi kavuga ko kazagira umujyi wunganira umurwa mukuru wako, hakaba hitaruye cyane umuhanda wa kaburimbo werekeza i Byumba, aho umuntu uva i Kigali akatira mu kuboko kw’iburyo yerekeza ku kiyaga cya Muhazi.

Mu bami b'u Rwanda batabarijwe i Rutare, imva (iriba) ya Rwabugiri ni yo yabashije kubakirwa
Mu bami b’u Rwanda batabarijwe i Rutare, imva (iriba) ya Rwabugiri ni yo yabashije kubakirwa

Abatuye i Rutare bavuga ko uwo mujyi washinzwe mu mwaka wa 1934 n’Abarabu bazaga muri Afurika y’uburasirazuba bagamije ubucuruzi.

Rutare iruta ubukuru umujyi wa Byumba washinzwe mu 1936, ariko na yo ikaba yarabayeho nyuma y’indi mijyi mito mito nka Kabarore (Gatsibo) na Kiramuruzi kuko ngo ari iyo muri 1930.

Bizimana Jean Baptiste w’imyaka 72 wabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2003-2011, ni umuturage w’i Rutare wari ufite sewabo witwaga Sebahutu wabaye umwiru ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, yasize amubwiye byinshi ku mateka y’i Rutare.

Rutare ni irimbi (umusezero) ry’Abami n’Abagabekazi b’u Rwanda

Nubwo imibiri yashoboye kuhaboneka ari uwa Kigeli IV Rwabugiri n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, i Rutare ngo hatabarijwe (hashyinguwe) abami batandatu n’abagabekazi bane.

Uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste yaganirije Kigali Today ku mateka ya Rutare
Uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste yaganirije Kigali Today ku mateka ya Rutare

Bizimana avuga ko umwami wa mbere watabarijwe i Rutare ari Kigeli I Mukobanya, bivugwa ko yategetse mu myaka ya 1378-1411, uwa kabiri akaba ari Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576), uwa gatatu akaba ari umuhungu wa Semugeshi witwaga Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609).

Umwami wa kane watabarijwe i Rutare akaba ari Kigeli III Ndabarasa (1708-1741), uwa gatanu aba Mutara II Rwogera (1830-1853), hanyuma hakaza Kigeli IV Rwabugiri watabarijwe ahitwa i Munanira, we imva ye (iriba) ikaba yarubakiwe ikiriho kugeza n’ubu.

Mu bagabekazi (ba nyina b’abami) batabarijwe i Rutare mu bice bitandukanye bigize uwo murenge, hari Nyirakigeli I Nyanguge akaba ari nyina wa Kigeli I Mukobanya, hakaba na Nyirakigeli III Rwesero akaba ari nyina wa Kigeli III Ndabarasa.

Undi mugabekazi watabarijwe i Rutare ni Nyiramibambwe III Nyiratamba nyina wa Mibambwe III Sentabyo, hanyuma hakaza na Nyirayuhi V Kanjogera wabaye umugabekazi w’abami babiri kuko yabanje kuba Nyiramibambwe IV Rutarindwa, aza gukomeza kuba umugabekazi ku ngoma ya Yuhi V Musinga.

Bizimana akomeza agira ati “Aba bami ni bo baremaremye u Rwanda, ahantu batabarijwe ubundi hagombye gusigasirwa hagashyirwa ikimenyetso kigaragara, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakajya baza kuhareba”.

Rutare, umujyi ushaje wabayeho mu 1934
Rutare, umujyi ushaje wabayeho mu 1934

Bizimana avuga ko buri mwami afite umwihariko we n’ibintu yagiye akora, aho atanga urugero kuri Rwabugiri ngo wazanye ikiribwa cy’amashaza mu Rwanda akanagira uruhare mu kurwagura kurushaho.

Urubyiruko ni rwo Bizimana abwira cyane cyane, kugira ngo bajye kwiga ayo mateka ndetse banayigishe abazabakomokaho.

Bizimana na bagenzi be batuye i Rutare bavuga ko ikintu kibabaje ari uko isoko ry’inka (igiterane) ritakirema nk’uko ryahoze, nyamara mu gihe cy’ubukoloni ngo ryarigeze kuba irya kabiri mu Rwanda mu masoko manini y’amatungo.

Uwitwa Muyombano Abdulkharim avuga ko igiterane cyashoboraga kuzamo inka zirenga 1,000, ariko ubu izihazanwa zikaba zitarenga 20 ku munsi w’isoko.

Umubyeyi witwa Musabarare Emerthe, asaba ko Rutare yakorerwa umuhanda ujyayo kugira ngo babone uko bageza ku masoko umusaruro w’ibirayi bihera.

Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ingoro z’Umurage z’u Rwanda, Jérôme Karangwa, avuga ko bafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagiye gushyira site z’ubukerarugendo muri Rutare no mu tundi duce tuhegereye tw’Akarere ka Gasabo.

Karangwa avuga ko guhera mu mwaka utaha wa 2021 ahari ibigabiro by’abami hazatangira gushyirwa imihanda ba mukerarugendo banyuramo bajya cyangwa bava gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.

Aha hantu hari hafite agaciro gakomeye mu gihe cy'ubukoloni kuko haberaga igiterane (isoko mpuzamahanga ry'inka)
Aha hantu hari hafite agaciro gakomeye mu gihe cy’ubukoloni kuko haberaga igiterane (isoko mpuzamahanga ry’inka)

Agira ati “Icya mbere cyakorwa ni ukuhashyira ibyapa bisa neza biyobora ba mukerarugendo, gutunganya inzira zijyayo, ndetse no guhugura abaturage baho bamwe bajijutse bakajya bakira abashyitsi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bizajyana no gufatanya n’abaturage guteza imbere ibikorwa remezo n’ibibyara umusaruro ukenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndi umuturage w’agace kavuzwe haruguru ariko nkaba ndihanze y’igihugu mu gihe cy’imyaka itatu. Igitekerezo n’ikifuzo cyanjye nuko ahantu nkaha habumbatiye amateka y’igihugu cyacu hakwitabwaho. Bikava mu mvugo bikajya mungiro. Muri make hakwiye kwitabwaho noneho hakajya hasurwa nabamukerarugendo baza batugana bifuza kumenya amateka y’abami bategetse u Rwanda. Natanga urugero nk’ishusho y’umwami Rwabugiri ahitwa irambura, ibiti by’ikigabiro Ku kibuga cy’umupira w’amaguru ndetse no hafi y’umurenge wa Rutare;ibyo byose ntabwo byitaweho. Ibyo byose byitaweho bitari mu mvugo gusa ahubwo no mu ngiro, byafasha igihugu cyacu(abaturarwanda)

Hagenimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 29-07-2022  →  Musubize

Byakabaye byiza isoko ryinka mbonye rikomeje igihugu cyacyu kikiyonge ramubukungu murakoze ndi uganda kyankwanzi

VHT NDAHAYO SAMSON yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka