Abaturage batangiye gukirigita ifaranga kubera umushinga wo gusubiranya Amayaga

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu zindi ntara bishimira kuba baratangiye kubona amafaranga, kubera akazi bakora mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga.

Nshimiyimana avuga ko ako kazi kamutungiye umuryango
Nshimiyimana avuga ko ako kazi kamutungiye umuryango

Abo baturage bakora imirimo inyuranye mu bikorwa byo gutegura ingemwe z’ibiti bizaterwa, gukora amaterasi, gutera urubingo ku mirwanyasuri n’ibindi, bakemeza ko byabakuye mu bushomeri bityo ko bizabafasha kwiteza imbere.

Bamwe muri abo baturage baganiriye na Kigali Today ibasanze mu kazi, bemeza ko batangiye kubona amafaranga ndetse no kwizigamira, nk’uko Ntirenganya Theoneste wo mu Karere ka Rutsiro ucukura imirwanyasuri abivuga.

Ati “Ndashimira cyane uwatekereje kuzana abantu bo mu zindi ntara, ubu ndimo gukorera amafaranga meza, nari maze iminsi ndi umushomeri. Hano ncukura utudumburi nk’umunani ku munsi, kamwe ni amafaranga 300, urumva ko ari 2,400 bakaduhemba buri cyumweru, ayo mafaranga ni menshi mu gihe iwacu umuntu yahingiraga 500 ku munsi”.

Umushinga w'Amayaga uzaha akazi abaturage bagera ku bihumbi 150
Umushinga w’Amayaga uzaha akazi abaturage bagera ku bihumbi 150

Ati “Iyo bampembye mpita nizigamira 5,000 kugira ngo nzagire icyo nigezaho, cyane ko ndi umusore ngomba gushaka umugore kandi nkanubaka inzu, nizera ko nzabigeraho kuko uyu mushinga ngo uzamara imyaka itandatu”.

Nzayisenga na we wo mu Karere ka Nyanza, ati “Hano amafaranga araboneka kuko nshobora gukorera 1,500 cyangwa 1,800 ku munsi bitewe n’utudumburi nacukuye, nshobora no kuzayarenza mu gihe ubusanzwe nakoreraga 1,000 mu kiyede. Ubu buri cyumweru nizigamira 4,000 kandi ndabona bimfitiye akamaro kanini”.

Icyo abo bakozi bita akadumburi, ni umurwanyasuri bacukura ku musozi ufite metero enye z’uburebure, santimetero 50 z’ubugari na santimetero 60 z’ubujyakuzimu, umuntu agacukura utwo abashije ku munsi, kamwe akagahemberwa amafaranga 300.

Nshimiyimana Amoni wo mu Karere ka Nyamasheke ukora mu ruhombekero rw’ibiti, avuga ko umushahara bamuhemba umutungiye umuryango.

Buri kadumburi umukozi acukuye abarirwa amafaranga 300
Buri kadumburi umukozi acukuye abarirwa amafaranga 300

Ati “Nturuka mu Karere ka Nyamasheke, ariko aka kazi ntacyo nakanganya kuko kantungiye umugore n’umwana. Hano buri kenzeni (iminsi 15) mpembwa ibihumbi 30,000 nkabona ayo nifashisha, ayo nohereza mu rugo nkanizigamira, intego yanjye ni ukuziyubakira inzu kuko numva ari yo nkeneye cyane kuko iwacu nari narabuze akazi kamfasha kuyubaka”.

Uwo mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’Ibidukikije (GEF), ufite ingengo y’imari ya miliyari 31 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko uzaha akazi abaturage bagera ku bihumbi 150 mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko kuba abaturage ari bo bakora imirimo muri uwo mushinga ari ingirakamaro kuko bizatuma biteza imbere bakanarinda ibikorwa byabo.

Ati “Uyu mushinga uzadufasha guhangana n’ibiza byatwagirizaga ibishanga ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi. Imirimo yawo rero izadufasha kuzamura ubukungu kuko kuva ibikorwa byawo byatangira byose bikorwa n’abaturage bityo amafaranga akaba ari bo bayajyana”.

Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo
Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo

Ati “Ni bo batunganya ingemwe ndetse bakazanatera ibiti, kandi byinshi bizaba biri mu mirima yabo bikaduha icyizere cy’uko bazabirinda kuko banabishakaga cyane. Turashimira cyane rero Leta yategereje ku gice cy’Amayaga, tukaba twiteguye kubungabunga no kubyaza umusaruro uwo mushinga nk’uko tubyifuza”.

Uwo mushinga ukorera mu Turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Kamonyi, aho hose abaturage bakaba bahabwa imirimo bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka