Umuryango ‘Nature Rwanda’ watangije umushinga wo kubungabunga umugezi wa Mpenge

Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Nature Rwanda’ ugamije kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, watangije umushinga wo kubungabunga umugezi wa Mpenge ukomeje kwibasirwa n’abakomeje kuwangiza bamenamo imyanda n’abahinga ku nkombe zawo.

Urubyiruko rw'abakoranabushake mu muganda wo gutera ibiti ku nkengero z'umugezi wa Mpenge
Urubyiruko rw’abakoranabushake mu muganda wo gutera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Mpenge

Ni igikorwa cyatangirijwe mu muganda wo gutera ibiti ku nkombe z’uwo mugezi, hagamijwe kuwurinda kwangizwa, habungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima, dore ko uwo mugezi uri mu migezi igenwa n’iteka rya Minisiteri igomba kurindwa igasigirwa metero 10 z’ubutaka bukora ku nkombe zawo.

Muri uwo muganda wakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 ahatewe ibiti 1,800 ku nkombe z’uwo mugezi, Dusabimana Jean Claude, Umuyobozi wa Nature Rwanda, yagaragaje impungenge babona zikomeje gushyira uwo mugezi mu bibazo.

Yagize ati “Ni umushinga turi gukora ugamije kubungabunga umugezi n’amasoko ya Mpenge, kubera ko hari ikibazo kigaragara cy’uko uwo mugezi ukomeje kugenda ukama, ndetse ukaba ubangamiwe bikomeye n’ibikorwa bya muntu birimo ubuhinzi, n’abantu bakomeje kuwumenamo imyanda ikomoka mu ngo”.

Arongera ati “Ibi twabigezeho nyuma yo gusuzuma imiterere kamere y’uyu mugezi, dusanga ufite ubwandu bwo ku rwego rwo hejuru kandi amazi yawo abaturage barayakoresha, ugasanga hari aho bifitanye isano ya hafi y’uko utabungabunzwe ku buryo bukwiye, cyane ko uri no mu migezi igenwa n’iteka rya Minisitiri igomba kurindwa aho metero 10 zo kuri uwo mugezi zikomye nk’uko itegeko rya Leta ribiteganya”.

Umuyobozi wa Nature Rwanda Dusabimana Jean Claude
Umuyobozi wa Nature Rwanda Dusabimana Jean Claude

Uwo mugezi unyura mu mujyi wa Musanze, akenshi na kenshi usanga wanduzwa n’imyanda ituruka mu ngo zo mu mujyi wa Musanze aho amazi yawo akomeje kugabanuka umunsi ku wundi, ugasanga n’ahantu amazi yageraga yaragabanutse cyane aho hamwe bagiye bakoramo inzira z’abagenzi zitahozeho. Aha ni ho umuryango Nature Rwanda wahereye ufata ingamba zo kugarurira ayo mazi y’uwo mugezi ubuziranenge yahoranye.

N’ubwo abaturiye uwo mugezi wa Mpenge bashima igikorwa cyo gutera ibiti ku nkombe z’uwo mugezi, ndetse bakaba bitabiriye uwo muganda wo gutera ibiti bashishikaye, ku rundi ruhande harimo abatumva impamvu basabwa kubahiriza metero 10 zikora ku mugezi.

Abo baturage bavuga ko bakagombye guhabwa ingurane kuri ubwo butaka basanzwe basorera, aho bemeza ko bwari bubafatiye runini.

Uwitwa Nshimiyimana Hassan ati “Igikorwa cyo gutera ibi biti ni ingirakamaro, ni cyiza cyane turagishigikiye, ariko kandi n’ubwo butaka bateyemo icyo giti dukwiye kubugiramo uburenganzira. Navutse Data abusorera n’ubu nari nkibusorera, bagombye kugira akantu baduha k’ingurane kuko ni bwo bwari budutunze”.

Mugenzi we ati “Ibi muri gukora ni ibyacu turabyemera kandi twiteguye kubibungabunga, ariko mwagombye kuduha akantu k’ingurane kuko ni ho twacungiraga, ni ho hari hadutunze”.

Abaturage bahawe imifuka igenewe imyanda
Abaturage bahawe imifuka igenewe imyanda

Mu kumara impungenge abo baturage, Umuyobozi wa Nature Rwanda, Dusabimana Claude, yasabye abo baturage guhindura imyumvire baharanira kubungabunga ibikorwa bifitiye igihugu akamaro na bo ubwabo, abibutsa ko ubutaka batabwatswe nk’uko babivuga, ahubwo ko basabwe kubukoreramo ibijyanye n’amabwiriza yo kubungabunga ayo mazi”.

Ati “Ibyo bita kubaka ubutaka ni mu myumvire, ni ukubera ko twavuze tuti ubutaka bukora ku mugezi bugomba kugira uburyo bukoreshwa bitandukanye n’uko umuntu abishaka kugira ngo bidufashe kubungabunga umugezi, bityo umuturage yakumva ko ibyo yashakaga gukora atari yo mahitamo ye, akumva ko babumwatse, ariko ubutaka buracyari ubw’abaturage ahubwo ikigomba komvikanwaho ni ibyo wahakorera bijyanye n’amabwiriza yo kubungabunga uyu mugezi”.

Ibiti by’inturusu biri mu bitemewe guterwa kuri izo nkombe z’uwo mugezi, aho byagaragaye ko byangiza urusobe rw’ibinyabuzima. Mu biti biterwa hakaba hibanzwe ku biti gakondo byahoze kuri uwo mugezi birimo imivumu, imiko, imyungo n’ibindi kuko ngo bifasha kubika amazi no kuyasigasira.

Hatewe ibiti 1800
Hatewe ibiti 1800

Abaturage barasabwa kwirinda kwangiza ayo mazi akomokamo amariba bavoma, birinda kumena imyanda muri ayo mazi, dore ko buri mu turage witabiriye umuganda yahawe imifuka ibiri yagenewe gukusanyirizwamo imyanda, aho umufuka umwe ugenewe imyanda ibora n’undi ugenewe imyanda itabora.

Ubuyobozi bwa Nature Rwanda buvuga ko uwo mugezi wa Mpenge mu gihe waba ukomeje kwitabwaho uko bikwiye, wazaba ahantu nyaburanga hasurwa na ba Mukerarugendo.

Umuganda wo gutera ibiti ku nkombe z’uwo mugezi witabiriwe n’abaturiye uwo mugezi ndetse n’urubyiruko rw’abakoranabushake, aho bateye ibiti 1800 ku biti 5000 biteganyijwe guterwa kuri izo nkombe z’uwo mugezi.

Hakozwe ibikorwa byo kubungabunga inkombe z'umugezi wa Mpenge
Hakozwe ibikorwa byo kubungabunga inkombe z’umugezi wa Mpenge
Nyuma y'umuganda abaturage babwiwe uko bagomba kubungabunga uwo mugezi
Nyuma y’umuganda abaturage babwiwe uko bagomba kubungabunga uwo mugezi
Nyuma y'uko amazi agenda akama, abaturage bashyizeho inzira y'abanyamaguru
Nyuma y’uko amazi agenda akama, abaturage bashyizeho inzira y’abanyamaguru
Ubutumwa bwa Nature Rwanda
Ubutumwa bwa Nature Rwanda
Umugezi wa Mpenge ifite n'isumo
Umugezi wa Mpenge ifite n’isumo
Uwo mugezi ni wo utanga amariba abaturage bavoma
Uwo mugezi ni wo utanga amariba abaturage bavoma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka