Visit Rwanda yaguriye amarembo muri Amerika
Gahunda ya Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukererugendo bw’u Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL) mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye binyuze mu mikino itandukanye muri Amerika.
Aya ni amateka kuko bibaye ku nshuro ya mbere igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije kwamamaza ubukerarugendo ku Mugabane wa Afurika, kigirana ubufatanye n’ikipe ikina muri NBA ndetse no muri NFL.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Siporo ihuza abantu, ihuza abaturage binyuze mu gusangira ndetse ko "Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.”
Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzatuma u Rwanda rubasha kugaragaza ibyiza byarwo nyaburanga, haba ku baturage ba Los Angeles ndetse n’abafana ba NBA na NFL aho bazaba baherereye hose.
LA Clippers na Los Angeles Rams zinjiye mu mikoranire na Visit Rwanda zikurikira andi makipe mu mupira w’amaguru arimo Atlético de Madrid, Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint-Germain.
Uko imikoranire iteye
Nk’uko bikubiye mu makuru yatangajwe na RDB kuri uyu wa 29 Nzeri 2025. Los Angeles Clippers izafasha u Rwanda kuvugurura ibibuga bya Basketball, biteganyijwe ko ikipe iyishamikiyeho yitwa San Diego Clippers ikina mu cyiciro cyo hasi cya G League izajya itanga buri mwaka amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda.
Visit Rwanda izaba ikirango cyihariye nk’umuterankunga mukuru ku mikino yose no ku myenda yo gukinana n’iy’imyitozo kuri aya makipe yombi yaba LA Clippers na LA Rams. Byongeye kandi, Los Angeles Clippers, biteganyijwe ko izagira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda mu mukino wa Basketball.
Visit Rwanda ni yo izaba iri mu baterankunga bakuru ba Los Angeles Rams, yamamazwe kuri SoFi Stadium ijyamo abafana ibihumbi 70, no kuri Hollywood Park, inzu y’imikino iri kubakwa izajya yakira imikino itandukanye, no kuri Intuit Dome yakira imikino ya LA Clippers.
Perezida wa Kroenke Holdings, Otto Maly yagize ati: "Aya ni amahirwe akomeye ya Visit Rwanda nk’umuterankunga wa SoFi Stadium na Hollywood Park."
Yakomeje avuga ko SoFi Stadium na Hollywood Park byubatswe kugira ngo bibe igicumbi n’ahantu nyaburanga ku rwego mpuzamahanga.
Ati: "Twishimiye ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwahisemo kwamamaza ubukerarugendo n’ingendo zijya mu Rwanda hano muri Hollywood Park, hazakira ibirori by’amateka ku rwego mpuzamahanga mu myaka mike iri imbere.”
Perezida wa Los Angeles Rams, Kevin Demoff yavuze ko ubu bufatanye buje mu gihe na bo bari bafite intego zo kurushaho gutuma ikipe yabo izamura izina ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukorana n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi mu kurushaho kwagura ibikorwa byayo no kumenyekana mu bice bitandukanye by’Isi.
Ati: “Ubu bufatanye ntabwo bushingiye gusa ku mubano umaze igihe u Rwanda rufitanye na Arsenal ahubwo buduha amahirwe adasanzwe yo kugira umwanya muri Afurika, byubakiye ku mbaraga dusanzwe dufite muri Aziya, Australia, Uburasirazuba bwo hagati na Mexico.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|