Nyagatare: Inkuba yishe inka eshanu
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, inka eshanu z’uwitwa Muhutu Samuel w’imyaka 67 y’amavuko zikubiswe n’inkuba zihita zipfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, ahagana saa kumi n’igice.
Iyo nkuba ngo yazikubise ubwo imvura nyinshi yari irimo kugwa muri aka gace, izo nka zikaba zari ziri mu rwuri rwazo.
Muhutu Samuel yari asanganywe inka 9 ubu akaba asigaranye inka 4.
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri uwomuvandimwe reta imuhe inkunga pe
Nukuri birababaje ibyabaye iwacu ariko ministerial yibiza igire icyo ikora kandi kigalitoday izabimenyeshe abatura rwanda
Mubyukuri nagahinda gakomeye Dore ko harimo nimbyeyi,ubushobozi bwakarere bufanije na minisiteri ifite munshingano ubworozi,bamuremere kbsa.murakoze cyane Kigali today kuba maso mukavuganira abaturage
Ni kumuremera
Mubyukuri nagahinda gakomeye Dore ko harimo nimbyeyi,ubushobozi bwakarere bufanije na minisiteri ifite munshingano ubworozi,bamuremere kbsa.murakoze cyane Kigali today kuba maso mukavuganira abaturage
Nukuri ubuyobobw’akarere kacu ka nyagatare burebe ukuntu bwamufasha,
Kuko umuvandi atorohewe nagake,
Murakoze.
Nukuri ubuyobobw’akarere kacu ka nyagatare burebe ukuntu bwamufasha,
Kuko umuvandi atorohewe nagake,
Murakoze.
Mujye mutwereka namafoto
Muhutu Samuel ihangane mworozi, ikikibazo kirareba ubuyobozi cyanex2 bwa AKarere ka Nyagatare kubufatanye n’aborozi murirusange mukarere hose ndetse na insurance companies zahisemo kwishingira ubworozi. Iki nigihombo kinini kumworozi nka Muhutu. Insurance companies ntizita byimbitse kuborozi ndetse nabahinzi nubwo leta ibyemeza KO ariwo mwuga ugize rubanda. Aborozi muhagurukire gushinganisha amatungo, ndetse nabahinzi kumirima, uturere muhagurukire kuvuganira ndetse noguhuza sosiyete zubwishingizi naborozi ndetse nabahinzi.
Ni ukwihanga biratubabaje
Uwomworozi niyihangane kdi ubuyobozi bubishinzwe burebe icyobwakora bumufashe kdi abarozi barebe niba munzuri zamatungoyabo aringombwako bashyiramo imirindankuba bayishake murakoze
Yihangane pe nta kundi byanda arko aborozi bashakishe uko bamuremera