Nyagatare: Abagore bagabiwe muri Girinka yabakuye mu bukene ibageza mu bakire

Bamwe mu bagore batunze ingo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko inka bagabiwe muri gahunda ya Girinka zabakuye ku guca inshuro, ubu bakaba ari abakire bitunze.

Mujawamariya Rose atuye mu Murenge wa Karama. Ni umupfakazi w’abana batatu, ndetse n’undi wa musaza we arera.

Avuga ko yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2013, ikaba imaze kubyara ibyaro eshanu. Kuri ubu mu rugo rwe hari inka eshatu zose zihaka.

Avuga ko inka yahawe yamufashije kwigisha abana be amashuri yisumbuye, ndetse ngo ubu babiri basoje kaminuza, abandi na bo ni yo barimo kwiga.

Uretse kwigisha abana be ngo yabonye ifumbire ku buryo ahinga akeza akabasha kubona ibitunga umuryango.

Avuga ko mu kwezi nibura abona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 70 na 65, akavuga agiye kongerera amaraso inka ze kugira ngo abone umukamo utubutse, bityo n’ayo yinjiza yiyongere.

Agira ati “Nahawe inka nk’umupfakazi wa Jenoside, nari mbayeho nabi mpora nsaba inkunga. Perezida yampaye inka ndayorora na yo irankundira, mbona ifumbire mbona amata abana baranywa nanjye ndanywa nkira indwara nahoranaga. Umushinga nabanje ni ukwigisha abana babiri, basoje kaminuza abandi babiri umwe arasoza uyu mwaka”.

Akomeza agira ati “Umushinga nshyize imbere ubu ni ukuzongera amaraso zigakamwa amata menshi kandi narabitangiye, inka eshatu ziri mu rugo naziteje intanga zigezweho. Girinka urayivuga! Nahoraga ntera urutoki rurimbuka ariko uwakwereka igitoki neza kubera ifumbire”!

Tumuhirwe Joyeuse, na we ni umupfakazi utuye mu Murenge wa Kiyombe. Avuga ko yahawe inka ya Girinka mu mwaka wa 2006 atagira aho aba atunzwe no guca inshuro.

Inka ngo yarayoroye abona umukamo ndetse n’ifumbire atangira gufumbira imirima akodesha abona umusaruro.

Avuga ko ubu yabashije kwiyubakira inzu ndetse agura n’isambu yo guhinga. Tumuhirwe avuga ko ateganya kugura moto akayishyira ku muhanda na yo ikajya imuha amafaranga buri munsi, bityo akarushaho gutera imbere.

Agira ati “Ubuzima nari mbayeho bwari bubi cyane mba muri nyakatsi, ntunzwe no guhingira rubanda. Ubu meze neza ntiwareba inka zanjye nazikuyemo inzu yo kubamo, isambu mpingamo ibishyimbo nkakuramo ibiro 400, naguze ishyamba ry’inturusi ibihumbi 850, kuri konti mfiteho miliyoni n’igice. Mu minsi ya vuba ndashaka kugura moto ikajya impa amafaranga buri munsi”.

Tumuhirwe avuga ko ubu na we asigaye yibara mu bakire kuko buri cyo ashaka cyose akigezaho. Ashima Perezida wa Repubulika wahinduye imibereho ye abinyujije mu nka ya Girinka.

Ati “Jye sinabona uko mbivuga gusa ndashimira Perezida wacu, Imana imwongerere imigisha, yampaye inka inkura mu batindi ingeza mu bakire. Sinkiri umukene ndi umukire mu bandi kubera Perezida”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko hari benshi Girinka yagiriye akamaro, uretse ko ngo hari n’ababonye inka bakazifata nabi bagahera mu bukene.

Asaba abahabwa inka kuzifata neza kugira ngo zigere kuri benshi kandi na bo ubwabo bagire icyiciro bavamo bajye mu kindi.

Agira ati “Intego n’ubundi ni ugukura abantu mu cyiciro kimwe bakajya mu kindi, tubashishikariza buri gihe gufata neza inka, bakazivura, bakazigaburira, bakanirinda kuzigurisha ariko bakibuka no kwitura. Bikozwe uwo yagezeho wese yakwikura mu bukene kubera amata n’ifumbire”.

Kuva mu mwaka wa 2006 gahunda ya Girinka yatangira, mu Karere ka Nyagatare hamaze gutangwa inka 9,432, hakaba harituwe inka 4,947 na zo zihabwa abaturage.

Kuri ubu inka zimaze gutangwa zose hamwe ni 14,379. Uyu mwaka by’umwihariko hakaba hagomba gutangwa inka 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka