#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 7, abakize ni 18

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 7 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi abakize bakaba ari 18.

Abo barwayi bashya 7 babonetse mu bipimo 1,736 bakaba barimo 4 babonetse muri Kigali, umwe aboneka i Burera, undi aboneka i Muhanga, undi umwe aboneka i Musanze.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,073 muri bo abamaze gukira ni 4,848 naho abakivurwa ni 191.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo kwishimirwa kuko borimo gugenda bikemuka , natwe turakeza kugenda twirinda

Enock yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka