Nyuma y’iminsi yarumvikanye na AFC Leopards yo muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 27/10/2020 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yerekanywe n’ikipe ya AFC Leopards nk’umukinnyi wabo mushya.
Kakule Mugheni Fabrice utarabashije kumvikana na Rayon Sports ubwo yarangizaga amasezerano y’imyaka ibiri, yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri, anahabwa numero 17 yagiye yambara mu makipe atandukanye hano mu Rwanda.
Mugheni Fabrice yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda, arimo Police yakiniraga yitwa Mutuyimana Moussa, akinira Kiyovu Sports yagiyemo avuye muri Rayon Sports, nyuma yo kuyikinira umwaka umwe gusa ahita asubira muri Rayon Sports yari akiniye imyaka ibiri.






National Football League
Ohereza igitekerezo
|