Gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato (NECDP), igiye guhindura uko yakoraga, ikorane cyane n’inzego z’ibanze kuko byagaragaye ko itagera ku bo igenewe uko bikwiriye.
Ikamba rya purasitike (plastic) umuraperi Notorious B.I.G yamabaye ari kwifotoza iminsi itatu mbere y’uko apfa, ryagurishijwe muri cyamunara arenga igice ya miliyoni y’amadorali ya Amerika.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru cyo kuva ku wa Gatanu tariki 11 kugera ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020, habaye impanuka zitandukanye zihitana ubuzima bw’abantu 17.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Gabiro mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, barifuza korozwa kugira ngo babashe kwikura mu bukene, kuko no kubona ibumba bakuragamo ibibatunga bitakiborohera.
Umugabo w’imyaka 50 witwa Uwarayeneza Jackson wo mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, amaze imyaka ine adatekanye bitewe n’ikibyimba yarwaye mu ijosi, akaba atewe impungenge n’ubuzima bwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko amarimbi ari ikibazo mu ntara kuko buri kagari katari karibona, ariko bagiye kubyigaho ahari ikibazo gikomeye aboneke byihuse.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Nzeri 2020, icyiciro cya kabiri cy’abaturage b’Abagande 75 bari baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 batashye mu gihugu cyabo.
Zimwe mu nzoga zitemewe zengwa rwihishwa mu Rwanda kandi mu buryo butemewe, usanga zifite amazina asekeje izindi zikitwa amazina asanzwe akoreshwa mu buzima bwa buri munsi, ariko yose afite aho ahuriye n’ingaruka zigira ku wazinyoye.
Bamwe mu baganga bo mu bitaro bikuru n’iby’uturere binyuranye byo hirya no hino mu gihugu, basoje amahugurwa y’iminsi ibiri ajyanye no kwiga uburyo barushaho gutanga serivise nziza ku bantu bafite ubumuga baza babagana.
Hoteli yari imaze imyaka 17 mu mushinga yagombaga kubakwa mu Karere ka Muhanga igiye kubakwa ihuriweho n’Uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi, ari na ryo zina Hotel izahabwa kuko yiswe ‘RMK (Ruhango, Muhanga Kamonyi) Resort Hotel’.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2020, mu Rwanda abantu babiri byishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko Umudugudu wa Gakoma wo mu Kagari ka Kigeme mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe wakuwe muri Guma mu Rugo (lockdown) guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu guhangana n’ibindi biza byakugariza isi, nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kizaharije ubukungu bwayo.
Imiryango 112 y’abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo irimo ibice bibiri, abahatujwe muri 2019 bakaba bashinja abahabatanze, kwanga gusangira na bo umusaruro ukomoka ku nkoko zahawe uwo mudugudu.
Kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 Banki ya Kigali ishami rya Rwamagana yashyikirije udupfukamunwa ibihumbi 30 Akarere ka Rwamagana kugira ngo na ko kadushyikirize imiryango itishoboye.
Umunyarwanda Emile Bikorabagabo yagiye kwiga mu gihugu cy’u Bushinwa none uyu munsi arakina mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Yumeng FC mu Ntara ya Jiangsu mu gace bita Changzhou city hafi y’Umujyi wa Shangai.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 18 Nzeri 2020, i Karama mu Murenge wa Ruhashya hafatiwe umugabo ukekwaho ubujura, barebye basanga ni Isaac Banyangiriki wari warabuze ngo afungirwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yemereye abahinzi b’ibirayi bibumbiye muri Koperative IABNDI ubufasha bwo guhunika imbuto kugira ngo igabanuke guhenda.
Abagore bo mu gihugu cya Botswana bemerewe gutunga ubutaka, mu gihe itegeko risanzweho ritajyaga ryemerera umugore kugira umutungo w’ubutaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burashimira Umuryango Imbuto Foundation ku bikorwa umaze gukorera muri ako karere, aho bwemeza ko byahinduye imibereho y’abaturage ba rubanda rugufi.
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rigomba gutangizwa mu Rwanda, byemejwe ko rizubakwa mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, Komisiyo ishinzwe imari (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagaritse kumva ibisobanuro by’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga ingwate (BDF) kuko bayitabye batiteguye, basabwa kuzagaruka biteguye.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Ikipe ya APR FC imaze gutangaza ko yasinyishije Jacques Tuyisenge amasezerano y’imyaka ibiri, ni nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Petro Atletico yo muri Angola
Abacuruzi bakorera mu isoko ryubatse ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu Karere ka Rubavu basabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya kubafasha koroherezwa kwambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma kuko bahuye n’igihombo gikomeye kuva imipaka yafungwa.
Muri Sudani hafatiwe ikinyabutabire cya "Nitrate d’Ammonium" cyashoboraga guturika kikarimbura umurwa mukuru wose wa Kharthoum.
Mu itangazo yavugiye kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko kuva tariki ya 01 Ukwakira 2020, bazafungurira imipaka bamwe mu bagenzi bashaka kwinjira mu gihugu, ariko bakabanza kwerekana icyangombwa cya muganga ko bapimwe bagasanga nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Icyo cyangombwa (…)
Imyaka 35 irashize hatangijwe ingamba zo kurengera no kurwanya iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ingamba zatangijwe n’isinywa ry’amasezerano ya Montreal yo kurengera ako kayunguruzo yasinywe mu mwaka wa 1987, umwanya wabaye mwiza mu kurengera isi n’abayituye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, mu Rwanda umuntu wa 23 yishwe na COVID-19, uwo akaba ari umugabo w’imyaka 48 y’amavuko witabye Imana i Kigali.
Mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hari umugore witwa Uwihagurukiye Sylvia ukora akazi k’ubu DASSO watunguwe no kubona agezwaho inkunga yo kumufasha kurera umwana utari uwe, biturutse ku munyarwandakazi Alice Cyusa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yizeza abacuruzi bambukiranya imipaka bajyana ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma bambuwe n’Abanyekongo kubakorera ubuvugizi bakazishyurwa.
Mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yinjiye mu rugo rw’umuturage igonga abagore babiri hakomereka umwe wajyanwe mu bitaro.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2020, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomeje iburanisha mu rubanza rurimo abantu 32 baregwa icyaha cyo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uwahoze ari Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburenzi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Issac Munyakazi, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumugira umumwe ku byaha ashinjwa bya ruswa, kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bushingiraho.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) yasabye Ikigo cy’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (WDA) gusobanura imikoreshereze mibi y’imari ya Leta kivugwaho, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Letato (Auditor General).
Mu kiganiro umukuru w’abafana ba Kiyovu akaba n’umuvugizi wayo yagiranye na KT RADIO, yavuze ko Gasogi United nubwo yavukiye mu mujyi bizayigora gufata umujyi nk’uko Kiyovu yabigezeho, anavuga ko nta bibazo biri muri Kiyovu ahubwo ku bwe ngo Kiyovu Sports ni umukobwa mwiza ushakishwa na bose.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Amakuru yageze kuri Kigali Today aravuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rugiye guteza cyamunara Umubano Hotel, yarimaze imyaka itatu icungwa n’ikigo cy’amahoteli kitwa Marasa.
Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyamagabe, yafashwe asambanya umukobwa w’imyaka 42 ufite ubumuga bwo mu mutwe.
Guverineri wa Leta ya Kaduna muri Nigeria Nasir El Rufai, yamaze gusinya itegeko riteganya igihano cyo gushahura (guca igitsina) abagabo bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana bato.
Ikipe ya Rayon Sports yasabwe kwishyura umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice wari warayireze muri Ferwafa, bigakorwa bitarenze iminsi itanu
Abagabo babiri bo mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, barwariye mu bitaro bya Kibungo, nyuma yo guturikanwa n’ingunguru ubwo bari batetse kanyanga, bibaviramo gukomereka mu buryo bukomeye.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bakomeje gushyingura abahitanwa n’ibiyobyabwenge, aho mu mezi umunani ashize abantu 28 muri ako karere bishwe n’ibiyobyabwenge.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyongereye igihe cyo gupiganira imyanya yo kuyobora amashuri yisumbuye, kugeza tariki ya 21 Nzeri 2020, kandi cyemerera abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yihanangirije Inama Nkuru Uburezi (HEC) iyisaba gukosora amakosa y’imicungire y’umutungo yagiye agaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bihe bitandukanye.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko igiye kujyana ikirego cyayo muri CAF, nyuma yaho FERWAFA ibahaye umwanzuro batishimiye.
Ku mugoroba wa tariki ya 15 Nzeri 2020, ni bwo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Katabagemu mu Kagari ka Rugoma, yasanze abantu 27 bicaye mu kabari banywa inzoga z’inkorano.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryamaganye icyemezo cy’urukiko rugendera ku matwara ya kisilamu cyo kuba rwakatiye umwana w’imyaka 13 igifungo cy’imyaka 10 kubera kurenga ku mategeko akomeye y’idini ya Isilamu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iravuga ko kuba igiciro cy’ibirayi gikomeje kuzamuka bidakwiye guca igikuba kuko ngo bisanzwe ko mu gihembwe cy’ihinga C umusaruro uba muke ku isoko ibirayi bikazamuka kugera ku mafaranga 500 ku kilo.