ONU: Imodoka zishaje zoherezwa muri Afurika ziteye impungenge

Umuryango w’Abibumbye (ONU) uvuga ko ibihugu bikize bikora icyo uyu muryango wise kujugunya imodoka zishaje mu bihugu bikennye byiganjemo ibyo muri Afurika, aho izi modoka ngo zigira uruhare mu kwanduza ikirere n’umwuka abantu bahumeka.

Umubyigano w'imodoka i Lagos muri Nigeria. Imodoka imwe muri enye zinjizwa muri iki gihugu iba ngo imaze imyaka isaga 20 ikoreshwa (Ifoto: Getty Images)
Umubyigano w’imodoka i Lagos muri Nigeria. Imodoka imwe muri enye zinjizwa muri iki gihugu iba ngo imaze imyaka isaga 20 ikoreshwa (Ifoto: Getty Images)

Ibi bitera indwara zirimo Kanseri n’izindi zibasira imyanya y’ubuhumekero ku bantu n’urusobe rw’ibinyabuzima, biturutse ku byuka bihumanye izo modoka zisohora.

Iperereza ryakozwe n’ishami rya ONU rishinzwe urusobe rw’ibinyabuzima hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2018 ryerekanye ko imodoka zirenga miliyoni 14 zishaje cyane, zitujuje ubuziranenge zagiye zoherezwa muri Afurika zimwe zivuye i Burayi, izindi muri Amerika ndetse no mu Buyapani.

Imodoka zakoreshejwe mu Bushinwa ziratunganywa ngo zoherezwe muri Afurika (Ifoto: Getty Images)
Imodoka zakoreshejwe mu Bushinwa ziratunganywa ngo zoherezwe muri Afurika (Ifoto: Getty Images)

Umuryango w’Abibumbye ukomeza uvuga ko ibihugu bike byo muri Afurika ari byo bigira amabwiriza n’amategeko agendanye n’ibigenderwaho mu kwemerera imodoka runaka kwinjira ku butaka bwabyo.

Muri Uganda by’umwihariko ngo icyegeranyo cyakozwe muri 2017, cyerekanye ko hafi imodoka zose zari mu gihugu zikoresha lisansi zari zishaje cyane ku buryo ngo zari zirengeje imyaka 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None hakorwa iki ko tutashobora kuzikorera?!kandi ko n’abaciriritse tuba dushaka kugenda mu Modoka. Inshya zirahenda cyane!hagabanywa ibiciro. Si non tuzakomeza kuba nk’ikimoteri cy’imodoka zishaje.ahandi usanga imodoka ari igikoresho nk’ibindi byose, muri Afurika kikaba ikimenyetso cy’ubukire. Afurika warakubiswe pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka