Umubyeyi w’imyaka 88 abaye umuntu wa 35 wishwe na Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, mu Rwanda umuntu wa 35 yishwe na COVID-19.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko uwitabye Imana ari umubyeyi w’imyaka 88 y’amavuko witabye Imana ari i Kirehe.

Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu 11 bashya banduye COVID-19, abakize ni 3.

Abo barwayi bashya 11 babonetse mu bipimo 1,594 bakaba barimo 8 babonetse muri Kigali, umwe aboneka i Kirehe, undi aboneka i Musanze, undi umwe aboneka i Nyamagabe.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,084 muri bo abamaze gukira ni 4,851 naho abakivurwa ni 198.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo kokoabaturarwanda dukomejekuyirwanya arikose niguteabanyeshuri,bizabimeze nababasura

Joseph Twiringiyumukiza yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka