Gufatwa kwa Joseph Mugenzi byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera - CNLG

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yavuze ko gutabwa muri yombi kwa Mugenzi ari inkuru nziza kuko byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera nk’uko babyibwiraga.

Joseph Mugenzi yafatiwe mu Buholandi
Joseph Mugenzi yafatiwe mu Buholandi

Ibi bivuzwe nyuma y’uko Polisi yo mu Buholandi, yari yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utari wavuzwe amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Jean Damascene Bizimana aganira na Kigali Today yagize ati “Ni amakuru dusanga ari meza kuko abantu bakoze mu nda u Rwanda bakica Abatutsi muri 94 bagahungira mu mahanga, icya mbere bari bizeye ko bacitse ubutabera nta rwego ruzigera rubakurikirana”.

Arongera ati “Nubwo hashize imyaka 26, inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyizemo imbaraga kugira ngo abakekwaho kuba barakoze Jenoside bakurikiranwe, tukaba dushima ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo kubakurikirana harimo n’u Buholandi, kuko Joseph Mugenzi si we wa mbere u Buholandi bukurikiranye, bwagiye bukurikirana n’abandi kandi haracyari dosiye (dossier) bugisuzuma”.

Joseph Mugenzi yize mu Burusiya ibijyanye no gukora imiti (farumasi), akaba yari afite farumasi mu Rwanda, aho yari n’umuyoboke w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ari na ryo ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Joseph Bizimana, yakomeje abwira Kigali Today ko Mugenzi yari ari no mu mitwe y’iterabwoba na nyuma ya Jenoside.

Dr. Bizimana ati “Mugenzi yabaye no mu mitwe y’iterabwoba irimo FDU Inkingi, ari mu bantu bari bayikuriye mu Buholandi, ndetse byabaye ngombwa ko hamaze gutangwa ikirego amaperereza yakozwe, aza kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi nyuma arajurira arongera arabusubirana, hanyuma yimukira mu Bubiligi rwihishwa. Uyu munsi ni bwo twamenye ko u Buholandi bwamufashe ari uko amaze kunyura ku mupaka uhuza u Buholandi n’u Bubiligi”.

Kimwe n’abandi Banyarwanda bahungiye mu mahanga bashinjwa ibyaha bya Jenoside, Leta y’u Rwanda yasabye u Buholandi kuyoherereza Mugenzi akaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

Hari n’andi makuru avuga ko umuhungu we Mugenzi Rene, mu cyumweru gishize yakatiwe igifungo cy’amezi 27 n’Urukiko rwa Norwich azira kurigisa ama pound 220.000 muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yohani Umubatiza (St John the Baptist Cathedral).

Muri Werurwe 2019, na bwo Polisi y’u Buholadi yataye muri yombi uwitwa Venant Rutunga w’imyaka 69 wari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cyakoraga ubushakashatsi ku buhinzi ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, muri ISAR Rubona hari hahungiye abantu basaga 100 barimo abagago, abagore n’abana bose biciwe imbere mu kigo nyuma y’uko Venant Rutunga ahamagaje interahamwe n’abasirikare kuza kubica.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobantu ibyaha nibibahama bazabihanirwe

serapie yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka