Musanze: Haracyashakishwa amakuru ku nka yatemwe mu ijoro ryakeye

Mu rukerera rwo ku itariki 25 Ugushyingo 2020, uwitwa Mugabo wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yabyutse agiye mu bwiherero asanganirwa n’amaraso, arebye abona ni ay’inka ye imaze gutemwa.

Uwo mugabo ngo yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi buratabara, ariko ntibabasha guhita bamenya uwatemye iyo nka, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Habinshuti Annaclet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca.

Agira ati “Inka ye yabaga hanze, yabyutse ajya kuri toilette kubera ko inka ye aho irara ni hafi ya toilette, avuyeyo kubera ko yari afite itoroshi urumva hari nijoro abona amaraso, arebye asanga ni inka ye batemye, atabaza abaturanyi natwe amakuru turayamenya tujyayo, kugeza ubu uwo mugizi wa nabi ntabwo arafatwa”.

Icyakora hari andi makuru yakomeje guhwihwiswa aturuka muri bamwe mu baturage avuga ko uwo mugabo yaba ari we waba witemeye iyo nka, dore ko bamubonye atwarwa na Polisi, gusa ntihavugwa impamvu yaba yamuteye kuba yakwitemera inka.

Gitifu Habinshuti yahakanye ayo makuru avugwa ko uwo mugabo ariwe witemeye iyo nka agira ati “Ibyo kuvuga ko yayitemeye ntawabihamya amakuru aracyakurikiranwa ariko ntabwo nakubwira ngo ni we wayitemye nta gihamya mbifitiye, kuba yajyanye na Polisi ni uburyo bwo kujya gutanga ikirego ntabwo ari ugukurikiranwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko uburyo iyo nka yatemwe ku bitsinsino bigaragara ko bigoranye kuba yakira, gusa umuvuzi w’amatungo mu Murenge wa Gacaca akaba akomeje kuyikurikirana.

Yasabye abaturage gufatanya bakaba umwe mu kurinda ibyabo, kugira ngo hatagira uwaza abameneramo yangiza ibyabo, abasaba gukaza amarondo baharanira gukumira abagizi ba nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka