Abarimu 1,566 bari mu kazi batabifitiye ibyangombwa

Raporo ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irerekana ko hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.

Aba barimu bangana na 6.6% by’abarimu bose mu gihugu, bakaba bakora nta mpapuro cyangwa se dosiye bafite bitewe ahanini n’uburangare bw’abashinzwe kugenzura umurimo.

Iyi raporo itanga urugero rwo mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, aho nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2,430 babarurwa muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite.

Mu Karere ka Nyamagabe ho, abarimu 391 mu barimu 2,586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi ari abarimu 187.

Iyo raporo ivuga kandi ko bidasobanutse uburyo abarimu 4,087 mu turere 11 bageze mu kazi kandi nta mabaruwa abashyira mu myaka barimo bafite.

Ni mu gihe kandi hari abarimu 762 bari mu kazi ariko batarigeze berekana impamyabumenyi zabo. Ibi bikaba bituma umuntu yakwibaza niba koko bafite ubushobozi bwo kuba bakwigisha.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu ibihumbi 63,986, muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ni 98.6% mu gihe mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bangana na 76%.

Inkuru dukesha The New Times iravuga ko iyi raporo yagombaga kugezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe neza!komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta nayo hari aho itumva neza ibibazo by’abakozi urugero Mu Akarere ka Ngororero hari abarezi nasomye muri iki kinyamakuru ko bahawe iminsi 5 yo kuzana equivalence bitaba ibyo bakirukanwa, mubyukuri ndumva muri abo barezi ntanumwe wishimye, naho yajya hanze yakumva ko abangamiwe, twabonaga bagaragazaga ko bahawe ibyangombwa, biciye muri East Africa interunversity council, yo ibona bitemewe, kandi akarere Ko kajya kubaha Akazi kabonye ibyo byangombwa byemewe, kuburyo nabobarimu bafite ibyobyangombwa bakoranye ibizamini by’akazi n’Abo bafite ibyemewe barabarusha, ndumva rero Komisiyo,itarya ishyira ingufu kuri papers kurusha skills uwo mukozi afite Kuko nibyo biteza imbere igihugu

Mahirwe yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Mwiriwe neza! Rwose nshimira Leta y’uRwanda ko ikemura ibibazo by’Abanyarwanda neza
Ariko se Ko iyo komisiyo ivuga ko batujuje ibisabwa,nigute umuntu ajya mukazi atujuje ibyo bisabwa? Yaba yaraciyehe abona ako kazi? Ikindi ntabwo ibyo byangombwa aribyo byigisha higisha ubunyamwuga no gukunda Akazi, ariko icyo nakwisabira Abadepite nukubaza iyo komisiyo impamvu ishyira ingufu mu kwirukana nyamara bitwara amafaranga y’igihugu ,nge mbona umwarimu ivuga udashoboye bage ba mugenera amahugurwa Cg ahabwe inyigisho zigihe gito, Kuko kwirukana umukozi ntaruhare yabigizemo uba umurenganyije

Cyuma yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

ubwo ni uburangare bw’abayobozi,cg se ni za baringa frs yabo akaba aribwa n’abandi

bb yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Abo nibo baturogera abana ngo mobarigisha byahe

Haragirimana jean damour yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka