Umubiligi w’igihangange mu mukino w’amagare yarakajwe n’iki bene aka kageni?

Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships Kigali 2025) yarangiye, ariko bimwe mu byariranze bikomeje kugaruka mu nkuru nyamukuru.

Imwe muri izo nkuru ijyanye n’ibyabaye ku Mubiligi w’umunyabigwi mu mukino w’amagare Remco Evenepoel, bikamutera umujinya w’umuranduranzuzi watumye ararana agahinda ku munsi wa nyuma wa UCI, kubera inkuru z’uko atagiye kuri podium yo hagati ngo yambikwe ikamba riruta ayandi.

Inzozi zo kwegukana imidali ibiri ya zahabu kuri iki gihangange zagiye nka nyomberi, nyuma y’uko imbaraga n’umuvuduko byari byamuhesheje intsinzi ya mbere mu gusiganwa n’igihe (time trial) ku munsi wa mbere wa UCI, byasimbuzwaga kwangirika kw’igare.

Ku musozi wa Mont Kigali, umwobo umwe gusa mu muhanda watumye haba urukurikirane rw’ibibazo bikomeye: igare rirangirika, guhagarara ngo asimburirwe irindi ntibyagira icyo bitanga, ndetse no kugaragariza umujinya w’umuranduranzuzi mu ruhame, byahinduye urugendo rwe rwo gushaka intsinzi, biruhindurira mu bisa n’urugamba rwo kwirwanaho ashakisha umudali wa feza atigeze yifuza mbere.

Uko byatangiye

Ibibazo uyu Mubiligi yagize mu isiganwa ntibyaturutse ku gitero cy’umukinnyi bari bahanganye, ahubwo byatewe n’agace k’umuhanda katamworoheye. Mu kuzamuka ku musozi wa Mont Kigali, nk’ahantu/agace kari gakomeye mu isiganwa, igare rya Evenepoel ryaguye mu mwobo muremure.

Ingaruka zabaye ako kanya kandi zari zikomeye, kuko igare ryahise ryangirika intebe (saddle) irangirika burundu, bituma ridakora neza, nkuko byatangajwe n’umukanishi we Dario Kloeck.

Ikibazo cyarushijeho gukomera kuko nta gare ryo kurisimbuza ryari rihari ako kanya, bituma akomeza gusiganwa mu bihe bikomeye bidashoboka. Umukinnyi mugenzi we Victor Campenaerts yaje kugaragaza uburemere bw’ibyabaye, avuga ko Evenepoel yabuze uburyo bwo kuvugana n’imodoka y’ikipe ye, bityo yihangana igihe kirekire.

Ibi byahungabanyije uburyo bw’imikorere y’umubiri we, bituma imitsi y’amaguru (hamstrings) ifatana bikomeye. Mu magambo yabwiye itangazamakuru yagize ati: “Nta nubwo nashoboraga nibura kugera no ku nshuro 400W”, ari na byo byamuteye igihombo gikomeye nk’umukinnyi ukomeye.


Guhindura amagare

Nyuma y’umwanya munini, yabashije kubona igare rishya, rigenda neza neza, maze asubira mu isiganwa yihuta ashaka kongera gusiga itsinda ry’abari imbere ye.

Byagaragaraga nk’aho ikibazo cyakemutse. Ariko hashize ibirometero icumi gusa, ibibazo byongera kugaruka. Yatekereje ko intebe y’igare rishya itari ifashe neza kandi imutera ububabare bukomeye mu mugongo w’inyuma, bimuviramo guhagarara bwa kabiri.

Iyi nshuro yagaragaje uburakari bukomeye, bitewe n’uko imodoka y’ikipe itari hafi, maze amarira n’umujinya bimuzenga mu maso. Amasegonda agera kuri 45 ahagaze ku ruhande areba ukuntu inzozi ze zo gutwara shampiyona y’Isi zirimo kurangira byari nk’ikinyejana kuri we.

Maze muri icyo gihe byarimo kuba ari nako amashusho arimo kunyuzwa ku matereviziyo akomeye ku Isi yakurikiranaga UCI, Evenepoel agaragara akubita agacupa k’amazi nk’aho arimo gutera penaliti mu mupira w’amaguru, ibyagaragaje igisubizo cy’umujinya w’umuranduranzuzi yari afite.

Uruhare rw’Umukanishi

Umukanishi akaba na se wabo wa Evenepoel, Dario Kloeck niwe wabaye nyirabayazana wo kudakabya inzozi k’uyu mukinnyi.

Nyuma y’isiganwa, Kloeck yavuze ko atumva neza ikibazo igare rya kabiri ryagize.
Yagize ati: “Twongeye gupima inshuro eshatu, nta kibazo twabonye”. Yabwiye itangazamakuru ko ibyamubayeho byari byinshi byatewe n’umujinya no kurakara kurusha kuba ari ikibazo gikomeye cya tekiniki, ariko yizeza ko hazakorwa iperereza ryimbitse.

Nyuma yo guhabwa igare rya gatatu, Evenepoel yagaragaje imbaraga zidasanzwe, yongera kugaruka mu itsinda ry’abari imbere, maze atangiza igitero gikomeye cyatumye abandi basiganwa basigara, agerageza kwiruka wenyine ashaka gufata Tadej Pogačar wari uyoboye.

Nubwo byagaragaraga ko yari agifite icyizere cyo gutsinda irushanwa, imbaraga yakoresheje agaruka inshuro ebyiri zari iz’umurengera kandi yari amaze iminsi arwaye.
Yabwiye Sporza ati: “Numvise meze neza nyuma yo guhindura igare rya gatatu nongera gusubira mu irushanwa, ariko nabihuza byose hamwe, hari byinshi byangendekeye nabi, gukurikira kabiri ni kenshi cyane”.

Yongeyeho ati: “Iyo ntagira ibibazo, nari kugerageza gukurikira Pogacar”.

Isura yo guheranwa n’agahinda

Mu ishusho ya nyuma y’ibi byose, isura ye yagaragaje umunaniro n’agahinda, kuko akimara kurenga umurongo, yicaye akegama ku nkuta z’icyuma, umudali wa feza yari yambaye mu ijosi umeze nk’aho ari umutwaro uremereye kuri we.

Nyuma yaho yahisemo kwicara wenyine, kure y’urusaku rw’abandi, amara iminota yicaye hasi mu myenda ye yuzuye ibyuya n’umwanda, yacitse intege mu buryo bw’umubiri n’intekerezo.

Ntiyigeze aryoherwa n’umudali wa feza.

Ku bwa Evenepoel, Shampiyona y’Isi ya 2025 yabereye mu Rwanda ntizibukwa kubera intsinzi idasanzwe cyangwa kwegukana imidali ibiri ya zahabu, ahubwo izibukwa nk’agahinda yatewe no kwangirika kw’igare n’umujinya w’umuranduranzuzi wabikurikiye.
Yaje ashaka zahabu, asubira iwabo afite inkuru yo kubara ngo: “Mbese byagenze bite?”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka