Bruce Melodie yinjiye mu njyana ya Gakondo, yakirwa mu buryo butandukanye

Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yinjiye mu njyana gakondo atari amenyereweho, avuga ko agiye gukora indirimbo nyinshi zibyinitse Kinyarwanda.

Bruce Melodie aha yari muri Kigali Arena mu gitaramo cyakurikiye umuhango wo Kwita Izina wabaye tariki 06 Nzeri 2019
Bruce Melodie aha yari muri Kigali Arena mu gitaramo cyakurikiye umuhango wo Kwita Izina wabaye tariki 06 Nzeri 2019

Yahereye ku yo yatanzemo ubutumwa bwo gukunda u Rwanda no kurukundisha abanyamahanga, ariko abafana bamwe banze kumushira amakenga bakeka ko ari igitutu cy’abamaze iminsi banenga abahanzi baririmba indirimbo zirimo ibisa n’urukozasoni ndetse n’ubusambanyi.

Mu butumwa Bruce Melodie yashyize kuri Twitter, yagize ati “Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro.”

Kuri ubu butumwa, ni ho yashyize agace k’indirimbo yumvikanamo amagambo ataka u Rwanda avuga ko ari igihugu cyiza gisurwa na ba mukerarugendo b’abanyamahanga, avuga ko ubu u Rwanda ari igihugu gishya.

Benshi mu bamukurikira ku rubuga rwa Twitter, batangiye kumwandikira bamubwira ko iyo atari injyana ye ndetse ko bitazamuhira, n’ubwo hari n’abandi bamugaragarizaga ko bishimiye kumwumva mu njyana gakondo.

Bamwe mu basubije ubwo butumwa yanditse, bavuze ko ashobora kuba yinjiye mu njyana ya Gakondo kubera igitutu n’amagambo aherutse gutangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, avuga ko urwego ayoboye rutazihanganira abahanzi baririmba indirimbo zirimo amagambo aganisha ku busambanyi n’andi magambo ahungabanya umuco nyarwanda.

Iki gihe, Bamporiki yanavuze ko aho kugira ngo ananirwe gukemura iki kibazo, ashobora no kwegura ku mirimo.

Abumvise amagambo ya Bamporiki rero, bahise babwira Bruce Melodie ko ashobora kuba yagize ubwoba bw’aya magambo, kuko indirimbo yari amaze iminsi asohoye yitwa saa moya, ari imwe mu zitaravuzweho rumwe, ndetse abantu bayitangaho urugero rw’indirimbo zikabije konona umuco no kuvuga amagambo bamwe bita ibishegu.

Ku rundi ruhande ariko, na mbere y’aya magambo y’umunyamabanga wa Leta, Bruce Melodie yigeze kumvikana avuga ko n’ubwo arimo yamamaza indirimbo ye ‘Saa Moya’ azakurikizaho injyana gakondo ndetse ngo afite mu migambi ye kwamamaza iyi njyana.

Abakurikiye ubu butumwa, na bo babyanditse kuri Twitter bamubwira ko yubahirije isezerano yari yarabahaye, ryo gukora iyi njyana.

Umva Bruce Melodie muri iyi ndirimbo yaririmbyemo mu buryo bwa gakondo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka