#WCQ2026: Afurika y’Epfo yatewe mpaga, Amavubi agaruka ku muryango ujya mu Gikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yambuye amanota atatu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, bisubiza ibihekane mu mibare y’itsinda ihuriyemo n’Amavubi.

Ibi byabaye nyuma y’uko Afurika y’Epfo ikinishije umukinnyi Teboho Mokoena mu mukino batsinzemo Lesotho ibitego 2-0 tariki 21 Werurwe 2025 nyamara yari afite amakarita atamwemerera gukina uwo mukino. FIFA yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo ibihano yarifatiye birimo no gukurwaho amanota atatu ndetse hakanatangwa amande angana n’ibihumbi 12,500 by’amadolari, byose kubera kwica ingingo ya 19 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA ndetse n’iya 14 y’amategeko agenga iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Imibare yasubiye i rudubi ku rutonde, Amavubi yongera kwizera:

Gukurwaho amanota kwa Afurika y’Epfo byatumye ihita itakaza umwanya wa mbere yariho n’amanota 17 mu itsinda rya gatatu ifata uwa kabiri n’amanota 14 mu gihe uwa mbere yawusimbuweho na Benin yitegura kwakirwa n’Amavubi tariki 10 Ukwakira 2025 na yo banganya amanota ariko ikaba iyirusha ibitego zizigamye dore ko izigamye bine mu gihe Afurika y’Epfo izigamye bitatu.

Amavubi aheruka gutsinda Zimbabwe ari ku mwanya wa kane n’amanota 11 gusa anganya na Nigeria ya gatatu ariko batandukanywa n’ibitego bibiri Nigeria izigamye mu gihe Lesotho ifite amanota icyenda ku mwanya wa gatanu, Zimbabwe ikagira ane ku mwanya wa nyuma ari wo wa gatandatu.

Ibi byahise bikomeza imikino ibiri isigaye y’umunsi wa cyenda n’uwa cumi kugira ngo iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 isozwe mu Ukwakira 2025, irimo uwo Amavubi azakiramo Benin ya mbere ku munsi wa cyenda tariki 10 Ukwakira 2025, kuko igihe yawutsinda yahita ayifata zikanganya amanota 14.

Kuri uyu munsi wa cyenda kandi tariki 10 Ukwakira 2025, Afurika y’Epfo iwayo izaba iri kuhakirirwa na Zimbabwe idafite ikibuga yakiniraho iwabo mu gihe Nigeria izaba iri kwakirwa na Lesotho n’ubundi muri Afurika y’Epfo kuko nayo nta kibuga ifite cyemewe.

Bitewe n’umusaruro amakipe azakura mu munsi wa cyenda, ushobora kuzakomeza imikino y’umunsi wa nyuma muri iri tsinda izakinwa tariki 14 Ukwakira 2025, aho Amavubi ashobora kuzagerayo afite amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka aramutse yabanje gutsindira Benin kuri Stade Amahoro kuko azakirwa na Afurika y’Epfo.

Igihe Amavubi azaba ari muri Afurika y’Epfo, Nigeria nayo ishobora kuzaba ifite ikizere cyo kuba yabona itike ku munsi wa nyuma, igihe ariko yazaba yabanje gutsinda Lesotho ku munsi wa cyenda, ku munsi wa nyuma ariwo wa cumi iwabo izaba iri kuhakirira Benin, imikino yose izaba irimo gucungana ku makipe ane gusa bitewe nuko azaba yitwaye ku mukino w’umunsi wa cyenda uzaba wabanje.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru Amavubi ahamagara abakinnyi azifashije mu mikino ibiri azakina na Benin mu Rwanda ndetse n’uwo azasutamo Afurika y’Epfo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka