Abasore babiri bafatiwe mu cyuho bacuruza banakoresha ikiyobyabwenge gihambaye cya ‘Heroyine’

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w’imyaka 22 na Sadamu abdoul w’imyaka 27, bafatanywe udupfunyika tune turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge.

Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine (Ifoto: RNP)
Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine (Ifoto: RNP)

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye, Chief Inspector of Police (CIP) Michel Majyambere, yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major.

Yagize ati “Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza ni we wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ari we ugicuruza, naho Sadamu we yari yaje nk’umukiriya waje kugura”.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Majyambere yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyikiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Yagize ati “Heroyine (Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n’amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge”.

Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk’ufite imbeho kandi izuba riva.

Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

CIP Majyambere akangurira urubyiruko n’Abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi ari rwo mbaraga z’igihugu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje cyane ariko pe. Urubyiruko rw itumba rurashize. Niba heroïne yarugezemo.

Mugisha François yanditse ku itariki ya: 1-11-2020  →  Musubize

Aliko amategeko arasetsa ngo amande millioni 30 000 000

lg yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka