Félicien Kabuga yajyanywe i La Haye kugira ngo atangire kuburana

Umunyarwanda Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavanywe mu Bufaransa ajya gufugirwa muri Gereza y’Urukiko ruzamuburanisha i La Haye mu Buholandi.

Yoherejwe i La Haye nyuma y’icyemezo cy’urukiko cyafashwe mu cyumweru gishize cyo kumuburanishiriza i La Haye aho kuba i Arusha muri Tanzania nk’uko byari byatangajwe mbere.

Icyo cyemezo cyahindutse biturutse ku mpungenge abamwunganira bagaragaje z’uko ubuzima bwe butifashe neza, ndetse ngo akaba afitiye impungenge icyorezo cya Coronavirus.

Icyakora hari abateye utwatsi izo mpamvu, bagaragaza ko Kabuga yashatse gukomeza kwibera i Burayi mu nyungu ze bwite.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 yari amaze yihishahisha ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka