Ikipe ya APR FC yashyize hanze ibiciro by’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, uzabera kuri stade ya Kigali tariki 19 Gicurasi 2022, aho itike ya macye ari 10,000Frw.
Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bw’igihugu ndetse no ku mubano w’u Burundi n’amahanga harimo n’u Rwanda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibintu byongere kuba byiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuko ngo nta rwango rwaba hagati y’ibihugu byombi bituranyi.
Ku Cyivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 14 Gicurasi 2022 nibwo bibutse Abatutsi bazize Jenoside bari bahatuye, abitabiriye icyo gikorwa baboneraho gusaba abafite amakuru y’aho abishwe bajugunywe kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Hari abantu bahuza umuntu utajya ugaragara akoresha imbuga nkoranyambaga n’ubwenge, aho aba ari umunyabwenge cyane. Ibintu byaje kuntera kwibaza aho nabihuriza biranyobera.
Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bavuga ko bagifitiye Igihugu umwenda, wo kurangwa n’imikorere ihindura isura mbi yaranze bagenzi babo, bijanditse mu gucura umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gisagara VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, irimo kubera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kélibia (Africa Club Championship 2022), yaraye ikoze amateka igera muri 1/2 cy’iryo rushanwa.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, yafashe amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amabaro atanu muri yo akaba yafatanywe abantu babiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu barindwi banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,651. Muri abo bantu 12 barimo barindwi babonetse i Kigali na batanu boneka i Karongi. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, (…)
Mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Papias Musengamana nk’Umushumba mushay wa Diyoseze ya Byumba, Banki ya Kigali (BK) yamugabiye inka ndetse inagabira indi Musenyeri Servilien Nzakamwitata, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Kiyovu Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye Musenyeri Papias Musengamana ko agomba gusohoza ubutumwa bwe agendeye ku cyizere n’ubushobozi Papa Francis yamubonyemo.
Urubyiruko rwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, rugaragaza ko hari ibitekerezo byinshi byabyazwamo imishinga inyuranye, yagira uruhare mu gusubiza byinshi mu bibazo biri ku isoko ry’umurimo, ariko rukerekana ko rukibangamiwe n’uko rutabona uko ruyishyira mu bikorwa mu buryo bwagutse, bitewe no (…)
Mu gihe habura ibyumweru bitatu ngo u Rwanda rwakire Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), mu cyumweru kizatangira tariki ya 20 Kamena 2022, imyiteguro igeze ku rwego rushimije nk’uko Guverinoma y’u Rwanda ibitangaza.
Antoine Cardinal Kambanda yasabye Musenyeri Papias Musengamana, wahawe inkoni y’Ubushumba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022, kwita ku Basaserdoti no ku mbaga y’abakirisitu ariko cyane cyane akita ku bakene.
Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yafunguwe nyuma yo kurangiza igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe
Imishinga ine yahize indi muri Innovation Accelerator (iAccelerator) ni yo yahembwe, bikaba byabereye mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyasimbuye icyitwaga IRST, bibutse bagenzi babo 19 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banenga abashakashatsi bateguye Jenoside kandi bari bashinzwe gushakisha ibyateza imbere Abanyarwanda.
Mu rwego rwo gutanga serivisi inoze kandi yihuse ku buzima, Leta y’u Rwanda imaze kuzuza amavuriro umunani (8) yo mu rwego rwa Kabiri, intego ikaba kuyongera hirya no hino mu gihugu kuko afitiye akamaro gakomeye abaturage.
Kigali Night Run ibanziriza isiganwa mpuzamahanga rya “Kigali International Peace Marathon 2022”, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2022, aho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bakaba bifuje ko yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu mezi atandatu.
Leta y’u Burusiya yatangaje ko izihorera ikarasa ku bihugu bya Finlande na Suède, mu gihe byaba bibaye abanyamuryango b’Ishyirahamwe rirwanyiriza umwanzi hamwe (OTAN), rihuriweho na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu icyenda banduye Covid-19, abantu barindwi muri bo bakaba babonetse i Kigali, umwe aboneka i Rubavu, undi umwe aboneka i Gakenke. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,702.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye. Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye (…)
Ababikira bo muri Paruwasi ya Zaza Diyoseze Gatolika ya Kibungo bavuga ko bafite ishimwe kuri Leta no ku nzego z’umutekano uburyo zakurikiranye ikibazo bari bafite kandi mugihe gito bakabona igisubizo cyacyo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ari nawo munsi wa gatanu w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, yongeye kwitaba urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho umwanya wahawe Dr Helene Dumas, umushakashatsi n’umunyamateka wananditse igitabo (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura, ukaba uw’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Mozambike (IGP), Bernardino Rafael hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Macomia, Tomas Badae, basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu gace ka Chai, bazishimira mu izina ry’Umukuru w’icyo gihugu, uruhare rwazo mu kukigaruramo amahoro.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.
Mu mpera z’iki cyumweru harakomeza imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona, aho abakinnyi icyenda batemerewe gukina kubera amakarita
Imyaka itandatu irashize Murorunkwere Vanessa atangiye gushakisha umuryango avukamo. Avuga ko kugeza ubu atarabona abo bahuje isano. Murorunkwere aganira na Kigali Today yatangaje ko mu gushakisha umuryango we yagiye ahura n’ibimuca intege, nk’abakeka ko gushaka umuryango ari ugushaka imitungo, ubundi abo abonye bikamusaba (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Paul Kagame.
Gahimano Issa, umuturage wo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatangiye gukora umuhanda wafashaga abaturage mu buhahirane, kuko wari warangiritse burundu kubera ibiza.
Nk’uko byifashe hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena 2022 irarimbanyije, aho no mu Karere ka Musanze imyiteguro ikomeje, hubakwa hanavugururwa ibikorwa remezo binyuranye.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu bihugu 31 byo ku Mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani (Coran), ruratangaza ko rwiyemeje kwigisha amahanga kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, nibwo ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama rwatangiye kuburanisha Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid rwashyizwe mu muhezo.
Hari ibintu bigaragara ku bice by’umubiri wa bamwe mu bantu, aho benshi bakunda kuvuga ko ari ibirango by’ubwiza, nyamara ahubwo ari inenge yatewe no kwirema nabi k’umubiri. Ibi bikurikira ni bimwe muri byo.
Inama ya Komite ya Politiki y’lfaranga ya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yateranye tariki 11 Gicurasi 2022, isuzuma ibyagezweho nyuma y’ingamba zafashwe mu nama iherutse guterana muri Gashyantare uyu mwaka, inarebera hamwe uko ubukungu bwifashe n’uko bwitezwe mu gihe kiri imbere, ku rwego rw’Isi n’imbere mu Gihugu.
Ababyeyi bo muri Leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde bareze umuhungu wabo umwe wenyine bafite, kubera ko atarabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu ashatse umugore.
Ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, nibwo Abanyarwanda baba muri Polonye ndetse n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umurinzi w’Igihango, Padiri Stanislaw Urbaniak warokoye Abatutsi yashimiwe mu ruhame.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), yizihije umunsi wahariwe abaforomo n’abaforomokazi ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, isaba Abaturarwanda kwirinda abiyitirira uwo mwuga bagateza abarwayi ibibazo birimo ubumuga no kubyimbirwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022 mu Rwanda habonetse abantu 12 banduye Covid-19, abantu 11 muri bo bakaba babonetse i Kigali, naho undi umwe aboneka i Rubavu. Ni mu gihe mu Rwanda hose hapimwe abantu 6,102.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic/RP), bahaye impamyabumenyi abari abanyeshuri 2,753 barangije kwiga muri za IPRC zose zo mu Gihugu, babatuma guhindura imibereho y’Abaturarwanda.
Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangaje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye muri 2006.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu muhanda.
Itsinda ry’aba Senateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda, ririzeza abagana ibitaro bikuru bya Ruhengeri gukora ubuvugizi, buzatuma ibyo bitaro byongererwa ubushobozi, kugira ngo serivisi zihatangirwa zizarusheho kunogera ababigana.
Mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali itsinze Police FC igitego 1-0.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umukobwa witwa FURAHA Drava Florence w’imyaka 25 y’amavuko wendaga kuba umubikira wari wabuze mu minsi ishize yabonetse, akaba yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka (RLMUA), kiratangaza ko harimo kuganirwa ku iteka rigena imicungire y’ubutaka, hagamijwe kugabanya ikiguzi cya serivisi yo guhererekanya ubutaka no kubugabanyamo ibice.
Ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, nibwo mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero Indemyabusugire IV ry’abakozi 245 ba Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), icyiciro cya kane.
Ikigo kimenyerewe mu gutunganya ibitabo bifasha abakiri bato gukurana umuco wo gusoma (NABU), ku bufatanye n’ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga (HP), batashye ku mugaragaro Laboratwari y’ikoranabuhanga izafasha abakiri bato kumenyekanisha inkuru zabo, hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bakanakunda gusoma.