Hafashwe ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ihumuriza Abaturarwanda bose ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda.

MINISANTE ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Gihugu.

U Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola, ari na ko abaturage bakangurirwa kuyirinda n'ubwo itaragera mu Rwanda
U Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola, ari na ko abaturage bakangurirwa kuyirinda n’ubwo itaragera mu Rwanda

Mu itangazo MINISANTE yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yavuze ko ifatanyije n’izindi nzego iri gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yagize ati “Dufatanyije n’izindi nzego turi gukurikiranira hafi amakuru y’ iki cyorezo mu bihugu duturanye, cyane cyane mu gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu Karere ka Mubende. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, dukomeje gukaza ingamba zo kwirinda ku mipaka, ku kibuga cy’indege ndetse n’imbere mu Gihugu”.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, ku itariki ya 19 Nzeri 2022 mu Karere ka Mubende nibwo hagaragaye umuntu wanduye Ebola ndetse iza no kumuhitana.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaboneyeho guhita ikangurira buri wese kwirinda Ebola kuko byoroshye kuyikumira iyo hitawe ku isuku kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n’abantu baturutse ahavuzwe icyorezo.

Ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisiteri y’ Ubuzima ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku isi (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, yakoze byinshi mu gukumira icyorezo cya Ebola birimo kubaka ubushobozi bwo guhangana na yo mu gihe yaba igaragaye mu Rwanda, kandi hanatangijwe gahunda yo kugeza urukingo rwa Ebola ku bantu basaga ibihumbi 200 biganjemo abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka