Ibigo by’amashuri bifite impungenge zo kwakira abanyeshuri bitarababonera ibibatunga

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta bigaburira abana ku ishuri, barasaba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kubifasha kubona amafaranga akoreshwa mu kubona ifunguro ry’abanyeshuri, kuko kugeza ubu ataraboneka.

Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
Abana ngo ntibazongera guta ishuri cyangwa ngo batsindwe kubera gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri

Abo bayobozi babisabye mu gihe umwaka w’amashuri uzatangira tariki 26 Nzeri 2022, ibigo bitarabona amafaranga Leta ibigenera agomba gufasha abanyeshuri mu kubona ifunguro, ni amafaranga azwi nka ‘Capitation grant’.

Mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) yabaye tariki 18 Nzeri 2022, abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ikibazo cyo gutangira batarahabwa amafaranga, ndetse bamwe mu bavuga ko umugenzuzi w’imari abifata nk’uburangare kandi biterwa n’abayobozi ba sisiteme ya SDMS.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu, Simpeze Emmaneul yagize ati “Ubuyobozi bw’Akarere bugomba kwitaba umugenzuzi w’Imari ya Leta kubera twasabye amafaranga ya capitation grant dutinze kandi iyo twinjiyemo ntitwemerewe kuyasaba. Ubu nibafungura dutangiye gusaba tuzasanga kwaka amafaranga y’amezi ya Nyakanga na Kanama twarakererewe kuko sisiteme itari ifunguye.”

Bamwe muri abo bayobozi bavuga ko Leta yemerera amafaranga ya capitation grant ibigo by’amashuri amezi cumi n’abiri atangirana n’umwaka w’ingengo y’imari, ariko ikibazo abayobozi bahura nacyo ni uko ukwezi kwa karindwi, ukwa munani batemererwa kuyasaba no kuyahabwa, kandi bagomba kwitegura kwakira abanyeshuri mu kwezi kwa cyenda.

Umwe muribo yabwiye Kigali Today ko n’ubwo amashuri ubu agiye gutangira, ibigo bitarabona amafaranga.

Ati “Kuva mu kwezi kwa Karindwi, ntiturahabwa amafaranga ya capitation grant, ubu batwemereye kuyasaba kugeza mu mpera za Nzeri, bivuze ko n’ubwo tuzakira abanyeshuri tariki ya 26 Nzeri biragoye kubona icyo tugaburira abana.”

Uyu muyobozi avuga ko kudahererwa amafaranga igihe bitera igihombo.
Ibigo bya Leta n’ibifashwa na Leta bisabwa kugaburira abanyeshuri ku ishuri hagendewe ku mafaranga byahawe, bamwe mu bayobozi bavuga ko ari amafaranga makeya, mu gihe n’ababyeyi bamwe batajya batanga amafaranga yo kunganira atangwa na Leta.

Uyu mwaka Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amafaranga y’ishuri ntarengwa ku bigo bya Leta ndetse igaragaza amafaranga ababyeyi bagomba kujya batanga yo gutunga abanyeshuri, abayobozi b’ibigo bavuga ko ari amafaranga makeya atajyanye n’ibiciro ku masoko.

Umwe ati “Ibiciro ku isoko bizamuka umunsi ku munsi, kandi ibigo by’amashuri bigenerwa amafaranga makeya bigatuma kugaburira abana uko bikwiye bigorana, cyane cyane iyo ari ugutanga amasoko kuko rwiyemezamirimo aba azi ko azishyurwa bitinze.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yabwiye abayobozi b’ibigo ko bashobora kujya kugura ku masoko, ariko bo bavuga ko bitabakundira kubera amafaranga abageraho atinze.

Abayobozi b’ibigo baganiriye na Kigali Today batangaza ko umwana wiga mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta n’afafashwa na Leta, agenerwa amafaranga abarirwa mu bihumbi umunani (8,000 Frw) ku gihembwe, mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye umunyeshuri agenerwa amafaranga 56 Frw ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyembona igitekerezo cyanjye aruko bashyiraho isoko ryibigo ryihariye Nkuko bigenda kungabo cg police cg hakagenwa aba supply bibigo bihariye bakagabanyirizwa imisoro. Kandi inkunga ya guverinoma igatangirwa igihe nahubundi biragoyepe

Mujyanama evariste yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka