Gen. Ibingira ati mu isaranganya, ubutaka nari mfite bwatujweho imiryango 24...ibintu bine Perezida Kagame yatoje abasirikare

Gen.(Rtd) Fred Ibingira yabwiye abari bitabiriye ibiganiro ku mateka y’u Rwanda byateguwe n’umuryango Unity Club, ko hari ibintu abantu bita ko ari bito Perezida Paul Kagame yabatoje nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, bikaba byarabagiriye umumaro ukomeye.

Ibingira, yavuze ko urugamba rukirangira yabaye umwe mu bayobozi b’ingabo bihutiye guhita barongora, maze abona rwose n’intwererano zitabarika.

Agira ati "Muri gahunda byari biteganyijwe ko tugomba gukata cake, ndetse tukanaturitsa shampanye. Nari natwererewe amakarito mirongo ine ya Shampanye yatanzwe n’abantwerereye baturutse i Burundi. Abo kandi bari banzaniye amakaziye ya Amstel arenga magana atatu."

Icyo gihe, Perezida Kagame ngo yarabimenye, maze arabaza ati "Ariko numvise ko muri mwe ngo hari abatangiye kurongora. Ibyo ni byo, nimurongore mubyare. Icyakora rero, yabajije ikibazo ati: Hanyuma se, ngo mukata na za cake, mugaturitsa na shamanye? Ibyo se ko bikora abishimye, ubu murashaka kuvuga ko mwishimye?"

Icyo gihe rero, Ibingira nawe avuga uko ibyo gukata cake no gufungura za shampanye mu by’ukuri ntabyo yari azi.

Ubwo rero, biriya bintu byose Perezida Kagame yasabye Sam Kaka wari umugaba mukuru w’Ingabo ko babijyana bikajya byakira abashyitsi. Ibingira ati "uyu muco warakwiriye, n’ubu mbona abaherwe bakoresha ubukwe bakinywera za fanta."

Ikindi Perezida Kagame yakoze mu gisirikare, Ibingira agira ati "Yadukuye mu nzu z’imbohozanyo, mu nzu z’abandi tubasha kwishakamo ibisubizo."

Ikindi rero ngo abayobozi b’ingabo yabigishije guca bugufi no kudasesagura ngo bakeneye iby’umurengera.

Agira ati "Ndibuka ndi komanda wa Burigade, icyo gihe twabaga dufite imodoka nka makumyabiri, zimwe ziriho imbunda, izigenda zidukikije, izitwara ibyo tunywa, ariko ijoro rimwe, adusigira eshatu."

Avuga ko, kimwe mu bisubizo byiza byaturutse muri icyo cyemezo "Nuko byaturinze impanuka."

Ikiyongereye kuri ibi ariko, Gen. Ibingira agisobanura agira ati "Muribuka vuba aha ubwo Perezida wa Repubulika yashyiragaho gahunda yo gusaranganya ubutaka. Twari dufite ikibazo gikomeye, kandi jye ndi umwe mu bari bafite ubutaka bunini, ariko ku butaka nari mfite, hatujweho abandi banyarwanda 24, kandi umuryango wanjye nawo ubaho. Ibyo rero, nta kindi cyabikora, uretse ubuyobozi buzima."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka