Ingengabitekerezo ya Jenoside igamije kurimbura Abatutsi iragenda ishinga imizi mu Karere - Amb. Muligande
Amb.Charles Muligande, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yo kurimbura Abatutsi igenda irushaho gushinga imizi mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Ni nyuma yo kumva ubuhamya n’ibiganiro byatanzwe n’abantu batandukanye harimo na Col(Rtd)Augustin Nshimiyimana bakundaga kwita ‘Bora’, wahoze mu mutwe wa FDLR.
Ni ibiganiro byabereye mu nama y’ihuriro rya Unity Club ku wa 27 Kamena.
Yagize ati,” Nagira ngo ngaruke ku byo Col (Rtd) yatugejejeho, wumvise ibintu yatubwiye, biragaragara ko ingengabitekerezo ya jenoside, cyane cyane igamije kurimbura Abatutsi, igenda ishinga imizi muri kano Karere. Kandi iragenda ibona imbaraga. Mbona igisubizo cyayo, n’abatuganirije bakivuzeho, ni uko twarushaho kubaka Ubunyarwanda”.
“ Ndashima cyane umuryango wa Unity Club ku murimo ukora wa Ndi Umunyarwanda,ariko iyo nsubije amaso inyuma, nkareba imbaraga Ndi Umunyarwanda yari ifite myaka ya za 2010, 2011, 2012, 2013 gukomeza. Ariko ubona tutagishyiramo imbaraga zihagie, kandi mu by’ukuri, ni ko kubaho kwacu nk’u Rwanda. Rero nagira ngo nsabe, ari Unity Club, ari Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda, twongere dushyiremo imbaraga. Rwose ndi Umunyarwanda ikwiye kongera guhabwa imbaraga zikomeye cyane, ikaganirwa mu mashuri, mu nama z’abaturage, ahantu hose”.
Amb. Muligande yaboneyeho umwanya wo kwibutsa ko mu ngingo ya 10 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, harimo amahame remezo Abanyarwanda biyemeje kubakiraho igihugu.
Ayo avuga ko ari amahame akomeye cyane yafasha mu kubaka Umunyarwanda mushya, no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.
Yagize ati, “ Ndahamya ko, hano turi abayobozi, ubu uduhaye ikizami twese,…ukabaza abantu bari aha ngo nituvuge ariya mahame remezo, benshi batsindwa. Nyamara, ni yo mahame twubakiyeho iki gihugu…”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|